Mu gihe Donald Trump ntako atari kugira ngo ngo intambara ya Russia na Ukraine ihagarare, Perezida Putin yatangaje ko hagomba gushyirwaho umuyobozi mushya wa Ukraine usimbura Zelensky kandi ingabo ze zigahangamura iza Ukraine.
Nyuma
yo kurahirira kuyobora Amerika, Donald Trump yahise atangaza ko ashyigikiye
amahoro kandi ko Amerika igomba kubanza kwiyubaka mbere yo kwishora mu ntambara
hirya no hino ku isi.
Ibi
byatumye ahita akuraho inkunga za gisirikare zagenerwaga Ukraine ahubwo ashyira
imbere inzira yo guhuza Ukraine na Russia hanyuma bakongera bakiyunga intambara
imaze imyaka igera kuri 3 igahagarara.
Donald
Trump yagerageje kuvuga na Putin ndetse na Zelensky bose bagirana ibiganiro
byiza bishobora gutanga umusaruro nk’uko ibiro bya perezida ndetse nawe ubwe
yagendaga abitangaza.
Mu gihe hari hashize igihe gito ibihugu byombi byemeranyije gufata akaruhuko bagashyira hasi intwaro, Perezida wa Russia, Vladimir Putin yatangaje ko Perezida Zelensky akwiye kuvanwa ku butegetsi hanyuma hakajyaho abandi bayobozi bashya babereye abaturage ba Ukraine kandi ko abasirikare be bagomba kurangiza aba Ukraine nk'uko ibinyamakuru nka Yahoo news bitangaza.
Putin
yagize ati "Twakwaganira n'Amerika, Ibihugu by'Uburayi, kandi
by’umwihariko ni inshuti n'abafatanyabikorwa, Umuryango w'Abibumbye ku buryo
bwo gushyiraho ubuyobozi bw'igihe gito muri Ukraine."
Putin
yakomeje avuga ko nyuma yo gushyiraho ubwo buyobozi bubereye abaturage ba
Ukraine, hazakuraho ibindi nko gusinya amasezerano y’amahoro…
Ni kenshi
Putin yagiye yumvikana avuga ko Zelensky adakwiye kuba umuyobozi wa Ukraine
ahubwo iki gihugu gikwiye gushaka umuyobozi mwiza ukibereye.
Putin yavuze ko Zelensky agomba kuva ku butegetsi
TANGA IGITECYEREZO