Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Iburayi, UEFA, yatangiye gukora iperereza ku bakinnyi ba Real Madrid barimo Vinicius Junior na Kylian Mbappé kubera imyitwarire idahwitse yabagaragayeho ubwo basezereraga Atletico Madrid muri Champions League.
UEFA yavuze ko iri perereza rizibanda ku bikorwa by'aba bakinnyi bashobora kuba bararenze ku mategeko agenga imyitwarire yaryo ubwo bishimiraga intsinzi.
Antonio Rudiger akurikiranyweho ibyo yakoze ashyira ikiganza cye mu ijosi mu gihe Mbappe arimo gukorwaho iperereza ku kimenyetso yakoze yerekana igitsina cye.
Vinicius Junior we akurikiranyweho ibyo kuba yaragiye imbere y'abafana ba Atletico Madrid agahangana nabo naho Ceballos utarakinnye uyu mukino kubera imvune nawe akurikiranyweho uko yagaragaye ahangana n'abafana ba Atletico Madrid.
Ibi bije nyuma y'uko UEFA iheruka guhanisha Jude Bellingham ibihumbi 30 by'Amayero no gusiba umukino umwe kubera gukora ibintu nk'ibi.
Mu gihe aba bakinnyi ba Real Madrid baramuka bahamwe n'aya makosa, byazabagiraho ingaruka ndetse bikaba byatuma basiba umukino ukurikiyeho bafitanye na Arsenal muri 1/4 cya UEFA Champions League.
Abakinnyi ba Real Madrid bari gukorwaho iperereza
Uburyo Antonio Rudiger na Vinicius Junior bishimiye intsinzi biri gukorwaho iperereza
TANGA IGITECYEREZO