Ku nshuro ya gatandatu, iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal bo muri Afurika rigiye kongera kuba, rikaba rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2025.
Iki gikorwa kizwi nka "Arsenal Africa Fans Festival" cyitezweho guhuriza hamwe abafana
barenga 1,000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Afrika. Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na Bigango Valentin uyobora itsinda Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), ibikorwa by’ingenzi
biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw’ubugiraneza, aho bazasura Aheza Healing
and Career Center iherereye mu Bugesera.
Iki kigo gifasha abarokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, kizahabwa inkunga n'abafana ba Arsenal igizwe na ‘studio’
izajya ifasha mu gutunganya inkuru zigaragaza ibikorwa by’iki kigo.
Mu yindi gahunda, abafana bazifatanya na Orion BBC mu gikorwa cyo gutera ibiti, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Hazanabaho urugendo rw’ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali
nk’aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ahandi.
Abazitabira iri serukiramuco bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na
Ipswich Town. Nubwo ari igikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal, n’abandi
bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.
Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda
mu mwaka wa 2018, kuri iyi nshuro rikazitabirwa n’abafana baturutse mu bihugu
birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda,
Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Namibia.
Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u
Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iri jambo ryamamaza igihugu
riri ku mwenda w’iyi kipe kuva mu 2018.
Abafana ba Arsenal Barenga 1000 barateganya guhurira i Kigali mu bikotwa bitandukanye harimo n'icyubugiraneza
Ni ku nshuro ya 6 hagiye kuba Arsenal Africa Fans Festival
Kuva muri 2018 Arsenal isanzwe ikorana n'u Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
TANGA IGITECYEREZO