Ikigo gikora kikanacuruza telefoni zigezweho cya Tecno ishami ry'u Rwanda, cyashyize ku isoko urukurikirane rushya rwa telefoni zigezweho za CAMON 40 Series, zigizwe na modeli ebyiri: CAMON 40 na CAMON 40 Pro zifite ikoranabuhanga rijyanye n’igihe Isi igezemo.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, utambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda. Witabiriwe na Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben usanzwe ari Ambasaderi wa Tecno mu kwamamaza telefoni za ‘Camon’, Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie, ndetse na Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita.
Wanitabiriwe kandi Nemeyimana Fiacre usanzwe uzwi mu gutegura ibitaramo by’abahanzi banyuranye, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, Dj Sonia wamamaye mu kuvanga imiziki, Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda 2019 ndetse na gafotozi Rocky- Aba bose bazagira uruhare mu kwamamaza iyi telefoni binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Ndetse hari gutegurwa urugendo rwa Tembera u Rwanda, aho hazafatwa amafoto, hagakorwa n’ibindi bikorwa binyuranye bigamije kugaragaza umwihariko w’iyi telefoni.
Izi telefoni zose zifite ubushobozi buhanitse mu gufotora, aho zifite camera ya megapixel 50 ifite Optical Image Stabilization (OIS) ituma amafoto afatwa neza kandi atajegajega.
CAMON 40: Iyi telefoni ifite ekarani ya inch 6.78 ya AMOLED ifite ‘refresh rate ya 120Hz’, processor ya MediaTek Helio G100 Ultimate, RAM ya 8GB, na storage ya 256GB. Ifite camera y’imbere ya megapixel 32, naho battery yayo ifite ubushobozi bwa 5200mAh ishobora kwinjira umuriro mu gihe cya vuba, kuko ifite ‘charge’ ya 45W.
CAMON 40 Pro: Iyi modeli ifite ibirango bisa n’ibya CAMON 40, ariko ikarusha kuba ifite camera y’imbere ya megapixel 50 ifite ‘autofocus’, ndetse ikaba inafite ubushobozi bwo gufata amashusho meza kurushaho.
Ubushobozi bwa Software: Izi telefoni zose zikoresha Android 15 hamwe na HiOS 15, kandi TECNO yasezeranyije kuzigeza ku mavugurura y’imikorere kugeza kuri Android 18, ndetse no kuzihabwa ‘updates’ z’umutekano mu gihe cy’imyaka itanu.
Ibindi biziranga: Izi telefoni zifite ubushobozi bwa AI butuma gufotora biba byiza kurushaho, harimo na FlashSnap mode ifasha gufata amafoto yihuse kandi meza. Zifite kandi ubudahangarwa ku mazi n’umukungugu (IP68/IP69), hamwe na ‘Gorilla Glass’ 7i irinda ekarani kwangirika.
Telefoni za TECNO CAMON 40 Series zizananye udushya twinshi mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye no gufotora no gukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI), bikaba bizifasha guhaza ibyifuzo by’abakunzi ba telefoni zigezweho.
Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Rwanda, Mucyo Eddie yabwiye itangazamakuru ko bagendeye ku byifuzo by’abakiriya mu ikorwa ry’iyi telefoni, kandi bajyanisha n’aho Isi igeze.
Ati “Mu magambo macye ni Telefoni twazanye bigendanye n’aho isi igeze, ndetse n’aho tekilonijii igeze. Hari ubwenge buhangano bwaje buzwi nka ‘AI’ ndetse ifite n’ubushobozi bwo kujya mu mazi ntigire icyo iba ibizwi nka ‘Water Proof’ aho ifite ubushobozi bwo kuba itakwinjira mu mazi, murumva ko twatekereje ku bakiriya.”
Akomeza agira ati “Camon 40 yo ntabwo ari ‘Water Proof’. Camon 40 iragura 329,000 Frw, ni mu gihe Camon 40 Pro yo igura 359,000, ariko hari uburyo twashyizeho dukoranye na MTN ku buryo ushobora kwishyura iyi telefoni mu byiciro, wakwishyura amafaranga yose, cyangwa ukishyura mu byiciro. Zose ifite ububiko bwa 256GB na RAM 8 ishobora kongerwa.”
Umuyobozi ushinzwe ibya telefone zigezweho muri MTN Rwanda, Edwin Vita, yumvikanishije ko bishimira imikoranire bafitanye na Tecno mu kugeza ‘Smart Phones’ ku baturage, avuga ko bagiye kubafasha kuzitunga.
Yavuze ati “Tumaze igihe dukora na Tecno, umuntu wese ukoresha TECNO hari byinshi dukorana kandi turabashimira. Rero, navuga ko kuri Camon 40 twashyizeho internet y’ubuntu ya 15GB, azahabwa n’iminota 300 yo guhamagara, ndetse kugura ama-inite ukoresheje iyi telefoni uhabwa 20% y’inyongera.”
Umuririmbyi The Ben usanzwe ari Ambasaderi wa Tecno, we avuga ko anyurwa n’imikoranire bafitanye, kandi ashishikariza abafana be gutunga telefoni za Tecno.
Mu kiganiro na InyaRwanda ati “Tecno kuri njyewe ni umuryango, hanyuma ku banyarwanda ni abantu baje guhindura ibintu bijyanye na telefoni zigendanwa mu buryo buri hejuru, kandi buri munyarwanda wese ashobora kugeraho.”
Akomeza ati “Amasezerano yaranzwe n’urugendo rwiza, n’iyo mpamvu dukomeza gukorana, yaranzwe n’urugendo rwiza twagiranye ngirango guhera muri Covid-19, nyarukira ho hanze ndagaruka, mbese dufitanye inkuru y’intsinzi.”
Iyi telefoni ya Camon yashyizwe ku isoko ipima amagarama 160, ifite Screen yerekana amashusho neza. Camera yayo ya Kabiri ifite ubushobozi bwo gufotora ibintu biri kure. Iyi Telefoni ifite ubushobozi bw’aho ushobora gukandaho inshuro ebyiri, hanyuma hagafunguka Camera.
Inafitemo
‘Application’ ushobora kubwira ikintu cyose ikagukorera nk’ikibazo cy’imibare
n’ibindi. Muri rusange inafite ubushobozi bwo gufata amashusho mu masegonda
15’. Iyi Telefoni kandi inafite ubushobozi bwo gusiba ikintu runaka udashaka mu
ifoto waba wafashe.
Kuri
uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, Sosiyete icuruza Telefoni ya Tecno yashyize
ku isoko telefoni ya Camon 40 Series zifite ikoranabuhanga rya AI
Umuririmbyi
The Ben usanzwe ari Ambasaderi wa Tecno, we avuga ko anyurwa n’imikoranire
bafitanye, kandi ashishikariza abafana be gutunga telefoni za Tecno
Izi
telefoni za ‘Camon 40 Series’ za Tecno, zifite ubushobozi bwo kutinjirwamo n’amazi
(Water Proof)
‘Camon 40 Series’ ifite camera y’imbere ya megapixel 32, n’aho ‘Battery’ yayo ifite ubushobozi bwa 5200mAh ishobora kwinjiza umuriro vuba, kuko ifite ‘Charge’ ya 45W
Uhereye ibumoso: Umukundwa Cadette, Nemeyimana Fiacre, Muyoboke Alex, Dj Sonia ndetse na Rocky bagiye gukorana na Tecno mu kwamamaza telefoni ya Camon 40 na Camon 40 Pro
AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO