RURA
Kigali

Umuryango Sentebale washinzwe na Prince Harry mu ruhurirane rw'ibibazo by'ingutu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/03/2025 15:57
0


Umuryango Sentebale washinzwe na Prince Harry n’Igikomangoma Seeiso uri mu bibazo bikomeye, aho abaterankunga n’abayobozi bawo beguye nyuma y’amakimbirane akomeye bagiranye n'umuyobozi mukuru wawo, Sophie Chandauka.



Mu kiganiro yagiranye na Financial Times ku wa 29 Werurwe, Chandauka wagizwe umuyobozi wa Sentebale muri Nyakanga 2023, yavuze ko Harry na Seeiso bashakaga gushyira umuryango mu bibazo kugira ngo bazagaruke bafatwa nk'abacunguzi bawo.

Icyakora, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru PEOPLE, abari bagize inama y’ubuyobozi beguye kubera imicungire mibi y’umutungo wa Sentebale yari iyobowe na Chandauka.

Uwaganirije iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru yagize ati: "Abagize inama y’ubuyobozi bagerageje gukemura ibibazo mu ibanga, basaba Chandauka kwegura kubera ko batamwizereye nk’umuyobozi, bitewe n’uko yashyize umuryango mu bibazo by’amikoro."

Isura ya Prince Harry na Meghan Markle yagize ingaruka kuri Sentebale

Chandauka yashinjije Prince Harry n’umugore we Meghan Markle kubangamira ubushobozi bwa Sentebale mu kubona inkunga nshya no gukurura abakozi bashya.

Yagize ati: "Ikibazo nyamukuru cyugarije uyu muryango ni ubukana bw’ingaruka z’imyitwarire y’umuterankunga mukuru."

Ibi byavuzwe mu gihe inkuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Meghan Markle ashaka gukura Chandauka hafi ya Prince Harry mu ifoto yafatiwe mu birori byabaye muri Mata 2024.

Nyuma y’iyi nkuru, Harry yasabye Chandauka kugira icyo abivugaho, ariko arabyanga.

Chandauka arashinja ivangura, abandi bakabihakana

Chandauka kandi yashinjije inama y’ubuyobozi ya Sentebale ivangura rishingiye ku gitsina no ku ruhu, avuga ko yahohotewe nk’umugore w’umwirabura.

Icyakora, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Sentebale, Dr. Kelello Lerotholi, yahakanye ibyo birego, avuga ko nta kimenyetso cy’iyo myitwarire yabonye.

Nyuma yo gusabwa kwegura, Chandauka yatanze ikirego kuri Sentebale, mu gihe Komisiyo ishinzwe imiryango ifasha mu Bwongereza (Charity Commission) yatangiye iperereza kuri ibi bibazo.

Prince Harry na Seeiso basezeye bababaye

Mu itangazo Prince Harry na Prince Seeiso basohoye ku wa 26 Werurwe, bavuze ko basezeye ku mirimo yabo "bababaye cyane" kubera ibibazo byavutse hagati y’inama y’ubuyobozi na Chandauka, byageze aho bidashobora gukemurwa.

Itangazo riragira riti: "Ni ibintu bitoroshye kwemera. Dutunguwe no kuba tugomba kwegura, ariko turacyafite inshingano ku bafashwa na Sentebale. Tuzakomeza gukurikirana uko ibintu byifashe, tugeze impungenge zacu kuri Charity Commission."

Sentebale yashinzwe mu 2006 mu rwego rwo gukomeza gusigasira umurage wa Princess Diana, hagamijwe gufasha urubyiruko rufashwe nabi kubera icyorezo cya VIH/SIDA muri Afurika y’Amajyepfo.

Ariko aho ibintu bigeze, ubuyobozi bw’uyu muryango bugowe no kongera kwigarurira icyizere cy'abaterankunga bawo, mu gihe ubuyobozi bwawo bushinjwa gukoresha nabi umutungo, ivangura, n’amarangamutima mu micungire y’umuryango.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND