RURA
Kigali

Bayingana Innocent wari warahagaritswe muri AS Kigali yagaruwe ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/03/2025 11:14
0


Bayingana Innocent ufite inshingano zo kuba 'General Manager' mu ikipe ya AS Kigali akaba yari yarahagatitswe, yagaruwe.



‎Mu minsi yashize nibwo iyi kipe y'Abanyamujyi yari yandikiye ibaruwa Bayingana Innocent imusaba guhagarika akazi nk’uko amategeko abiteganya.

‎‎Muri iyi baruwa bavugaga ko amasezerano bari bafitanye nawe yarangiye kuva tariki ya 3 Werurwe 2025 bityo ko atagifite inshingano mu ikipe nka ‘General Manager’.”

‎‎Kuri ubu Bayingana Innocent yagaruwe mu nshingano nyuma y'uko bisabwe na Perezida wa AS Kigali,Shema Fabrice dore ko uyu mwanzuro wari wafashwe adahari ndetse impamvu zari zatumye ahagarikwa zikaba zidafite ishingiro.

‎‎Uyu mugabo yagaragaye mu myitozo iyi kipe yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yitegura Gasogi United ndetse byamenyeshejwe abakinnyi ko yagaruwe mu nshingano.

‎‎Bayingana Innocent ari kuri izi nshingano guhera mu 2020 ndetse yigeze no kubaho Umunyamabanga Mukuru mu ikipe y'Abagore ya AS Kigali.

Bayingana Innocent wari warahagaritswe muri AS Kigali yagaruwe ‎







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND