Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko guhera ku itariki ya 2 Mata 2025, imodoka zose zituruka hanze y’igihugu zizatangira gusoreshwa umusoro mushya wa 25%.
Iki cyemezo cyitezweho kongera imirimo no guteza imbere inganda zikora imodoka muri Amerika nk’uko Perezida Trump yabitangaje. Iyi misoro izatangira gukusanywa ku itariki ya 3 Mata 2025.
Nubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko iyi misoro izateza imbere ubukungu bw’igihugu, abasesenguzi bagaragaza impungenge zikomeye. Bemeza ko iyi ngamba ishobora guteza akajagari mu ruganda rw’imodoka, kuzamura ibiciro by’imodoka ku isoko, ndetse no gukaza umwuka mubi hagati ya Amerika n’ibihugu bikorana nayo mu by’ubucuruzi.
Mexico ni cyo gihugu gitanga imodoka nyinshi muri Amerika, gikurikirwa na Koreya y’Epfo, u Buyapani, Canada n'u Budage. Ibi bihugu bishobora guhura n’imbogamizi zikomeye, kuko hari ibigo bikomeye bikora imodoka by’Abanyamerika bifite inganda muri Mexico na Canada, byashinzwe hashingiwe ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu.
Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ubushishozi kugira ngo hamenyekane uko iyi misoro izagira ingaruka ku bicuruzwa by’ibice by’imodoka biva mu bihugu bitandukanye bijya mu nganda zo muri Amerika.
Nk’uko byatangajwe na BBC, ku wa Gatatu, imigabane ya General Motors yagabanutseho hafi 3% nyuma y’itangazo ry’ibiro bya Perezida Trump rivuga ko iyi misoro izatangazwa. Ibi byakuruye igihombo no ku zindi sosiyete zikora imodoka nka Ford, zimwe mu zifite ibikorwa bikomeye muri Amerika no mu mahanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Trump yabajijwe niba ashobora kwisubiraho kuri iyi misoro, maze asubiza ko bidashoboka.Ati "Iyi ni ingamba idahinduka''.. Yongeyeho ko imodoka zose zikorwa muri Amerika zitazajya zishyura iyi misoro, mu gihe izituruka hanze zose zizajya zikusanyirizwaho amafaranga.
Izi ngamba zishobora kugira ingaruka zikomeye ku ishoramari no ku mikorere y’inganda z’imodoka, cyane cyane ku bihugu byakoranye na Amerika igihe kinini mu bucuruzi bw’izo modoka.
Biracyari ihurizo rikomeye kumenya niba iyi misoro izaha Amerika inyungu yitezweho, cyangwa niba izateza ibibazo mu bucuruzi bw’imodoka n’umubano wayo n’ibihugu bikomeye ku isoko mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO