Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko imbuto, imboga n’ibikomoka ku bworozi bw’amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego.
Mu gukomeza gukangurira abaturage kwimakaza ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), batangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu bikorwa.
Muri iyi gahunda yo
kurwanya imirire mibi binyuze mu kwihaza ku biribwa byujuje ubuziranenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, hasuwe ikigo cyashoye imari mu bworozi bugezweho bw'amafi mu
kiyaga cya Kivu cyitwa Kivu Choice giherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba. Iki kigo gitunganya toni 15 z’amafi
buri munsi, zihita zoherezwa ku isoko.
Umuyobozi ushinzwe
ubworozi bw’amafi muri Kivu Choice yavuze ko “Amabwiriza y'ubuziranenge tuyifashisha haba mu bikoresho byo mu
bworozi, ibiryo tugaburira amafi, uburyo tubungabunga umusaruro ndetse no
kuwugeza ku isoko.”
Abacuruza umusaruro
w'amafi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bishimira ko wiyongereye, bakagira
n’abaguzi benshi baba abo mu gihugu no hanze yacyo. Banashima ko ubworozi bugezweho
bwatumye amafi agera ku baturage ameze neza.
Amafi, igisubizo ku mirire mibi
Umukozi w’Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nathan Kabanguka,
yasobanuye ko amafi ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu kuko akungahaye ku
ntungamubiri zifasha mu mikurire y’abana n’ubuzima bw’abantu bose.
Ati: “Ifi ikungahaye ku
byubaka umubiri, bityo rero ni iy’agaciro cyane ikenewe kugira ngo abantu
bayirye babashe kugira ubuzima bwiza.”
Binyuze mu bukangurambaga
bunyuranye, Nathan avuga ko bakomeje gushishikariza umuryango nyarwanda kurushaho
kurya ibikomoka ku matungo, ariko by’umwihariko amafi.
Ati: “Ubukangurambaga
turimo dukora rero, turimo turasaba aborozi b’amafi by’umwihariko abaturiye
ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi biyaga bikikije u Rwanda, kugira ngo bahere aho
ngaho. Ibyo basaruye bahe abaturiye aho ngaho, babigure kuri macye, ariko
noneho n’Abanyarwanda bose muri rusange bibashe kubageraho kandi babirye
byujuje ubuziranenge.”
Mu rwego rwo guteza
imbere iyi gahunda, RSB yagaragaje ko amabwiriza y’ubuziranenge yatumye
ubworozi bw’amafi butera imbere kuko mbere bwakorwaga mu kavuyo, nta igenzura
rikomeye riburangwamo.
Hakizimana Naivasha
Bella, Umukozi muri gahunda ya Zamukana
Ubuziranenge muri RSB yagize ati: “Kuva aho amabwiriza y’ubuziranenge
yashyiriweho, yafashije bwa bworozi kuba noneho ari ubworozi bwa kinyamwuga,
aho amafi ashobora noneho kuba yabungwabungwa hifashishijwe uburyo bwo kororera
ahantu hazitiye, aho ya mafi ashobora kuba yagenzurwa umunsi ku wundi.”
Aya mabwiriza, ateganya
uburyo bunyuranye bwo kubungabunga amafi kugira ngo agere ku isoko ameze neza,
ndetse yongererwe agaciro kugira ngo abashe kumara igihe kinini atangiritse.
Impamvu ukwiye kurya amafi
Ubushakashatsi
bwagaragaje ko amafi akungahaye kuri Omega-3, ikaba ingenzi mu kurinda indwara
z’umutima, umwijima, ndetse no kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete.
Nk’uko ubushakashatsi bwa
American Health Association
bwabitangaje, abagore 50,000 bari hagati y’imyaka 15 na 45 bariye amafi buri
cyumweru ntibigeze bagira ibibazo by’indwara z’umutima.
Omega-3 iboneka mu mafi
ifasha kandi uruhu kugumana itoto, ikarurinda no kumagara. Iyi
ntungamubiri ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bikagira ingaruka nziza ku
buzima bw’umuntu muri rusange.
Ubukangurambaga buzakomereza no mu tundi turere
Nyuma ya Rusizi na Nyamasheke, biteganyijwe ko ubu
bukangurambaga buzakomereza no mu turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu na Karongi, aho hazasurwa inganda, amasoko, ndetse n’ibikorwa
by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi.
Iki gikorwa kigamije
gufasha abaguzi kubona ibiribwa byujuje ubuziranenge, kongerera agaciro
umusaruro w’amafi no gufasha mu kurwanya imirire mibi mu bice bitandukanye
by’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO