Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’ibiribwa by’umwihariko imbuto, imboga n’ibikomoka ku bworozi bw’amafi, hashyizweho amabwiriza agamije kunoza imikorere y’uru rwego.
Mu gukomeza gukangurira
abaturage kwimakaza ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB)
gifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ndetse n’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imikurire y’umwana (NCDA), batangije
ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha aya mabwiriza no kureba uko ashyirwa mu
bikorwa.
Ubukangurambaga
bwatangirijwe i Rusizi
Kuri uyu wa Mbere, tariki
24 Werurwe 2025, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara
y’Iburengerazuba, aho abakora ubucuruzi bw’isambaza, amafi n’ibiyakomokaho, basabwe gushyira imbere ubuziranenge kugira ngo umusaruro ugere ku muturage
wujuje ibisabwa.
Umuyobozi wa Koperative
Projet Pêche, ifite ubushobozi bwo kwakira no kumisha toni imwe y’isambaza ku
munsi, yagaragaje ko ibyo bakora byagize uruhare mu guhindura imibereho
y’abatuye aka karere.
Yagize ati: “Nk’iyi
fu y’isambaza ifasha abafite imirire mibi, abana barazamuka. Isambaza zari
zisanzwe zumira iminsi itatu, ubu zumira amasaha ane cyangwa atanu.”
Gusa, yavuze ko ikibazo
cy’ibiciro bikiri hejuru kigira ingaruka mbi ku baturage, kandi ko hakenewe
igisubizo kirambye cy’igenamigambi ku biciro by’umusaruro w’amafi n’isambaza.
Ibibazo
by’ubuziranenge mu bucuruzi bw’isambaza
Nubwo ubuyobozi busaba
abacuruzi gukomeza gushyira imbere ubuziranenge, hari abagaragaza ko bigoye
kubera imiterere y’aho bakorera n’ibikoresho bitajyana n'igihe.
Uzayisenga Agnes, umwe mu
bacuruzi b’isambaza, yagize ati: “Nta buziranenge buhari da! Urabona ni mu
bihuru, nta bantu bakihaza, benshi basigaye bakorera n’i Nyamasheke aho
gukorera hano. N’utuyunguruzo twatonze umugesi.”
Yasobanuye ko isoko
ry’isambaza muri Rusizi ryatangiye gucumbagira, kandi n’izo bacuruza zitujuje
ubuziranenge kubera aho zicururizwa n’ibikoresho bishaje.
Uruhare rw’ubuziranenge
mu guteza imbere uburobyi
Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe gushyiraho amabwiriza muri RSB, Gatera Emmanuel, yavuze ko ubu
bukangurambaga bwibanda ku guteza imbere urwego rw’uburobyi bw’amafi no kongera
intungamubiri mu biribwa.
Ati: “Icyatumye dushyira
imbaraga aha ni uko amafi n’ibiyakomokaho bifite uruhare runini mu kongera
intungamubiri, by’umwihariko mu kuvugurura imirire.”
Yakomeje avuga ko
hakenewe kongera ubukangurambaga kugira ngo abaturarwanda bamenye akamaro
k’amabwiriza y’ubuziranenge mu kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku mafi.
Imirire
mibi muri Rusizi
Hashingiwe ku
bushakashatsi bwakozwe mu 2020, Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tugifite
ikibazo cy’imirire mibi, by’umwihariko igwingira ry’abana. Aka karere kandi ni
kamwe mu turere 13 dufashwa na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa SPRP.
Nathan Kabanguka, ukora
muri NCDA, yasobanuye impamvu aka karere kagifite iki kibazo nubwo gafite amafi
n’isambaza.
Ati: “Igihari gikomeye cyane, ni ubukangurambaga no gushishikariza abantu kurya indyo yuzuye cyane cyane aha turi, kuko tubonye ko ari aborozi. Ikigaragara neza ni uko mu gihugu muri rusange, abantu barya ibikomoka ku matungo, bikiri hasi.
Biranashoboka ko
ariyo mpamvu aka karere kari mu turere dufite ikibazo gifite imirire mibi.”
Ubu bukangurambaga buzakomereza mu tundi turere
Biteganyijwe ko ubu
bukangurambaga buzakomereza no mu yandi turere twa Gicumbi, Musanze, Rubavu,
Karongi, Nyamasheke na Rusizi, aho hazasurwa inganda, amasoko, ndetse
n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi.
Iki gikorwa kigamije
gufasha abaguzi kubona ibiribwa byujuje ubuziranenge, kongerera agaciro
umusaruro w’amafi no gufasha mu kurwanya imirire mibi mu bice bitandukanye
by’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO