RURA
Kigali

Afurika y'Epfo ishobora guterwa mpaga , Amavubi akabyungukiramo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/03/2025 16:36
0


Ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo ishobora guterwa mpaga na Lesotho kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y'umuhondo ubundi ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ikaba yabyungukiramo.



Ubwo iyi kipe y'igihugu batazira Bafana Bafana yakinaga umukino uheruka wo ku munsi wa 5 wo mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 yatsinzemo Lesotho 2-0, yakinishije Teboho Mokoena kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.

Ikarita y’umuhondo yayibonye ku munota wa 54, mu mukino wa mbere bakinnye na Bénin naho iya kabiri ayibona bakina na Zimbabwe ku munota wa 52, mu mukino y’Umunsi wa Kane.

Mu mategeko ntabwo uyu mukinnyi yagombaga gukoreshwa kuri Lesotho ariko byarangiye akoreshejwe none ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo iri mu nzira zo guterwa mpaga nk'uko byagenze ku Rwanda ubwo narwo rwaterwaga mpaga na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023.

Mu gihe Afurika y'Epfo yaba itewe mpaga yahita iva ku mwanya wa mbere igasubirana amanota 7 ubundi amanota 3 agahabwa Lesotho. 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yabyungukiramo mu gihe yatsinda Lesotho dore ko yaba ifite amahirwe yo gusubirana umwanya wa mbere mu gihe Benin yaba yatakaje.

Imikino yo muri iri tsinda irakomeza Saa Kumi n'Ebyiri aho usibye ko Amavubi araba yakiriye Lesotho,Afurika y’Epfo irakina na Bénin mu gihe Nigeria yo irakira Zimbabwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND