Umuririmbyi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yatangaje isohoka ry'indirimbo ye “Wa Musaraba” ihimbaza Imana mu rwego rwo gushimangira urukundo rw'Imana yamenye no kwiyubutsa ibihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, mu gihe hari hashize iminsi micye uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yateguje iyi ndirimbo ishishikariza abantu kwizera Imana mu bibi n'ibyiza.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Platini yavuze ko gukora indirimbo ya Gospel bishingiye ku rukundo rw'Imana yamenye, ariko kandi ategereje kureba uko abantu bayakira ku buryo yafata n'icyemezo cyo kujya akora izindi zihimbaza Imana.
Ati "Nahisemo gusohora iyi ndirimbo ya Gospel kugirango ndebe uko abantu bayakira, ubwo nzabishingiraho mfata icyemezo cyo kuba nakongera gukora indirimbo z'ibishegu."
Platini yavuze ko nta buhamya bwagejeje kuri iyi ndirimbo, ahubwo gukora Gospel bishingiye ku bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali akiri muto.
Ati "Nakoze iyi ndirimbo nk'umuntu wanyuze muri korali, niyibutsaga ibyo bihe nanyuzemo, ndirimbira Imana, mba mbyiyibutsa ibyo bihe."
Iyi ndirimbo ya Platini yayikorewe mu buryo bw'amajwi na Producer Mamba. Irimo ubutumwa bushishikariza buri wese kwizera Imana, kumva ko n'ibyo itarakora ari ikibazo cy'igihe gusa.
Ati "Wa musaraba wa wundi w'isoni, niho naguhereye gukira. Kuki ugira ubwoba bw'ejo, njye ndi Imana yawe. Nzaguherekeza mu misozi n'amataba, kandi nzakwambutsa inyanja y'imihengeri njye ndiho nitwa ndiho uhoraho. Ndi urufatiriho rw'ibiriho n'ibizabaho. Nzakumara ubukene mbiguhaye nk'isezerano.”
Nemeye Platini, uzwi ku izina rya Platini P, ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, aho yaririmbaga hamwe na Mujyanama Claude (TMC).
Nyuma y’uko iri tsinda risenyutse, Platini P yatangiye umwuga we ku giti cye, akomeza gukora umuziki no gusohora indirimbo zakunzwe na benshi.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 amaze mu muziki, ku wa 30 Werurwe 2024, Platini P yakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Baba Xperience” cyabereye muri Camp Kigali. Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, birimo Butera Knowless na Nel Ngabo, bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye.
Platini
P yakoranye indirimbo na Nel Ngabo yitwa “Ya Motema”, ndetse banateganya
gushyira hanze album bakoranye yitezweho umusaruro uhambaye.
Platini
yatangaje ko isohoka ry’indirimbo ye ihimbaza Imana yise ‘Wa musaraba’
Platini
yavuze ko ibitekerezo biherekeza iyi ndirimbo ari byo azashingiraho akomeza
gukora gospel cyangwa se agasubira mu ndirimbo zizwi nk’ibishegu
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WAMUSARABA’ YA PLATINI
TANGA IGITECYEREZO