Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Yonah Murenzi, uzwi mu ndirimbo zirimo "Icyo wandemeye", "Urahambaye" na "Imbabazi", yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Karungi Mariam.
Kuwa 22/03/2025 ni bwo Murenzi yambitse impeta umukunzi we Karungi. Biteganyijwe ko bazakora ubukwe muri uyu mwaka wa 2025. Murenzi avuga ko nyuma y'ubukwe "ntekereza ko nzakora cyane kurushaho kuko sinzaba nkiri ngenyine nzaba naragutse muri byinshi, mwitege 'great message' ".
Mu kiganiro na InyaRwanda, Yonah Murenzi utuye muri Kigali, avuga ko hari impamvu nyinshi zamusunikiye gukunda Mariam kugeza bafashe umwanzuro wo kuzabana iteka. Yavuze ko hashize igihe kitari gito kandi kitari kinini cyane bakundana.
Ati "Ikintu mukundira gikomeye ni uko yizeye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuko niyo mpamvu nyamukuru yatumye muhitamo, wibuke ko Bibiliya igaragaza umuntu utarizeye nk'aho ari umupfu kandi umupfu ntiyabana n'umuzima kuko rero we nasanze yarizeye Kristo byatumye numva ari impano iva ku Imana".
Arakomeza ati "Icya kabiri, yubaha impano ndetse n'umurimo nkora ndetse akanawushyigikira kuko ni ikintu mpa agaciro cyane nk'ubutunzi bwiyongera ku gakiza nahawe no kwizera".
Murenzi Yohan avuga ko umukunzi we amufata nka Nyampinga w'Isi [Miss World] mu bijyanye n'ubwiza. Ati "Icya gatatu, ni we mwiza kuruta abandi bose ku isi kuko ni urugingo nari naraburiye irengero none nabonye aho ruri, sinkiri akamuga nduzuye".
Murenzi Yonah witegura kurushinga, amaze gukora indirimbo 11 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ntiyakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru, ahanini bikaba byaratewe n'igihe kinini yamaze atuye mu gihugu cya Israel.
Indirimbo ze ni "Icyo wandemeye", "Urahambaye", "Imbabazi", "Gukiranuka nyakuri", "Hozana", "Calvary", "Ngwino usange Yesu", "Arashoboye", "Yesu umwami ahimbazwe", "Tumusange" na "Ateranya abigishwa (Holy communion song)".
Murenzi ubwo yambikaga impeta umukunzi we Karungi
Murenzi na Karungi baritegura gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2025
TANGA IGITECYEREZO