RURA
Kigali

Kigali: Urubyiruko rwahuguwe ku mateka y’u Rwanda n'isano afitanye n'ibiri kuba uyu munsi

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:25/03/2025 16:46
0


Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana jean Damascene, yasobanuriye urubyiruko amateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’isano u Rwanda rufitanye n’ibibazo bihora mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ni igikorwa cya ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ gitegurwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Iki gikorwa cyabereye muri Lycee de Kigali uyu munsi tariki 25 Werurwe 2025 aho cyitabiriwe n’urubyiruko rwo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Kamonyi ndetse na Bugesera, umushyitsi mukuru yari Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascne.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yasobanuriye urubyiruko amateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’abazungu, aho yavuze ko abazungu bagera mu Rwanda bwa mbere hari mu ntangiro z’imyaka ya 1900 bari bakurikiye uruzi rwa Nile bashaka kureba aho isoko yarwo iba, bagakurikirwa n’abamisiyoneri bazanye amadini nabo bakurikiwe n’abakoloni.


Minisitiri Dr. Bizimana jean Damascene niwe wari umushyitsi mukuru

Yakomeje avuga ko ubwo Abadage bazaga gukoloniza u Rwanda baje bubaha inzego z’ubuyobozi zari zihari, ariko byaje guhinduka ubwo abadage batsindwaga intambara ya mbere y’Isi bakamburwa ibihugu birimo u Rwanda, rukisanga mu maboko y’Ababiligi.

Ababiligi nibo baje bazambya ibintu kuko babanje gukata imipaka uko babyumva bituma hari ibice by’u Rwanda bijya mu bihugu bituranyi, ndetse bashyize imbere politiki y’amacakubiri ari nayo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994.

Ati:”Kugira ngo bashobore gutegeka u Rwanda bazanye amacakubiri, banashingira ku macakubiri yari iwabo. Iwabo bafite amoko abiri aba-framands n’aba-Waloons. Aba-Waloons ni bake, aba-Framands bakaba benshi. Bageze rero no mu Rwanda aba-Framands bibonye nk’Abahutu kuko iwabo nabo umwuga bakoraga cyane cyane wari ubuhinzi, hanyuma baje basanga mu Rwanda uwo bita umuhutu ni umuhinzi. 

Hanyuma abakoloni baje ari aba-Waloons kuko bo iwabo bifataga nk’ubwoko budakora imirimo ivunanye, bagakora indi ariko badahinga, nabo bibona mu Batutsi kuko imirimo bakoraga yari iyo korora.”

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko abanyarwanda bibonaga nk’abantu bamwe dore ko mbere washoboraga kuba wari Umututsi ugakena ugahita uba Umuhutu, ariko Ababiligi baje bakabigira amoko kugeza aho abantu bangana bakanicana.

Yakomeje kandi asobanura ko ubwo Ababiligi bari bamaze guhabwa u Rwanda aribwo bakase imipaka bagashyiraho imipaka ihari ubu, aho u Rwanda rwambuwe ubutaka bunini cyane bwagiye bushyirwa ku bihugu by'ibituranyi, bivuze ko n'abahatuye bajyanaga nabwo. Iyi ikaba ariyo nkomoko y'abitwa abanyarwanda ariko batuye mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gusobanura byinshi ku mateka y’u Rwanda, urubyiruko rwari muri Lycee de Kigali rwagaragaje ko inyigisho rwahawe zitanyuraga mu gutwi kumwe ngo zisohokere mu kundi, ahubwo rwiyemeza guhangana n’aba bagoreka amateka y’u Rwanda ku bw’inyungu zabo cyangwa ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri.


Ni igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko rusaga 1000


Abitabiriye iki gikorwa banyuzagamo bagacinya akadiho bishimira ko ubu aho igihugu kiri ari heza nubwo cyanyuze mu bihe bibi cyane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND