RURA
Kigali

RIB yerekanye batatu bacyekwaho gutuburira abaturage

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/03/2025 14:27
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, RIB yerekanye batatu bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo Kwihesha ikintu cy'undi mu buriganya, Iyenzandonke, Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’ubufatanyacyaha.



Ni igikorwa cyayobowe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, kibera ku biro by'urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, biherereye Kimihurura.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba batatu berekanywe barimo; Mungururire Eric washinze kampani arizo Kora nawe Ltd, Abanyamwuga, Gura na Serivisi zose na New Job Ltd zihuriye ku gushuka abantu bakabaka amafaranga bababwira ko bazabaha akazi.

Abandi ni Iradukunda Mariam na Beneyo Jean Norbert bose bacyekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri ibyo byose byavuzwe haruguru. Aba bose bafashwe banatabwa muri yombi ku wa 20 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa RIB avuga ko nubwo bakoraga bakaniba amafaranga y’abaturage, ntabwo aba bajyaga batanga imisoro kandi bari bafite ibiro bakoreramo mu bice byo hirya no hino mu mujyi wa Kigali nka Nyabugogo, MIC, Kimironko na Remera.

Dr Murangira B Thierry yatangaje ko aba bose bashatse amayeri yo kujya babeshya abantu ko batanga akazi, bakanamamaza, hakaba abandi bagenda babeshya ko bahawe akazi binyuze muri izo Kampani.

Yagize ati: “Abo bakozi nibo bashakaga abakiriya, uje abagana hari amafaranga yagombaga kubaca yitwa ‘Service fee’ (Ni ukuvuga amafaranga ya serivisi) 10,000Frw. Amayeri ye ni ugufata amafaranga macye ku bantu benshi.”

Yavuze ko abantu bagwaga mu mutego wo kuvuga ngo ni amafaranga macye nikaboneka kazaboneke, nikataboneka kandi nabwo nta kundi, yibutsa abantu ko nta muturage wagakwiye kwamburwa utwe ngo akomeze arebere.

Ati “Abantu rero bakagwa muri uwo mutego ngo nikaboneka kazaboneke kandi nikataboneka, ibihumbi icumi si menshi.Mu by'ukuri ntabwo wari ukwiye gutanga amafaranga yawe nubwo yaba 1,000Frw kuko kuriwe bituma aguma muri iyo nzira yo guhora atwara amafaranga y’abantu.”

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu; Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyeza ndonke. Beneyo Jean Norbert na Iradukunda bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gihe Eric we yihariye ku cyaha cyo gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu gihe ibi byaha byabahama, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano aho ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2-3 n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 3-5.

Icyaha cy’iyezandonke gihanwa n’ingingo ya 56 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke. Ugihamijwe ni igifungo cy’imyaka 10-15 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 3-5.

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri gihanwa n’ingingo ya 6 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa aho ugihamijwe ahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1-2.

Aba bacyekwaho ibi byaha bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyarugenge. Dosiye yabo ikaba iri gukorwa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.


Umuvugizi wa RIB yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda ababaka amafaranga bababeshya

Batatu bakekwaho ibyaha birimo ubushukanyi n'iyezandonke, batawe muri yombi ku wa 20 Werurwe 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND