Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Hungary Dominik Szoboszlai n’umunya Turkey Arda Guler binjiye mu ntambara y’amagambo imeze nk'imaze iminsi irikoroza hagati ya Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan.
Ubushyamirane budasanzwe bwadutse hagati ya Dominik Szoboszlai wa Liverpool na Arda wa Real Madrid nyuma y'umukino wahuje Hongiriya na Turikiya mu irushanwa rya UEFA Nations League.
Aba bakinnyi bombi, bakina
hagati mu kibuga ariko mu makipe atandukanye bagaragaje ubushotoranyi bukomeye
ubwo bahuriraga mu kibuga.
Mu mukino wabereye i Budapest ku cyumweru, Turikiya
yatsinze Hongiriya ibitego 3-0, yongera kugira intsinzi nyuma yo gutsinda
umukino ubanza ibitego 3-1. Ibi byatumye Turikiya itsinda ibitego 6-1 mu mikino
yombi, inazamuka mu cyiciro cya League A muri iri rushanwa.
Güler watsinze igitego cya kabiri cya Turikiya, yishimiye igitego cye mu buryo budasanzwe, acecekesha Szoboszlai mu buryo bugaragara.
Ibi byagaragaje ko hari ubushyamirane hagati yabo mu kibuga, cyane
ko nyuma y'umukino, ikimenyetso cya Güler cyakomeje gutanga inkuru.
Nyuma y’umukino, televiziyo yo muri Hongiriya
yashyize hanze ifoto ya Güler ari gucecekesha Szoboszlai, maze iyiherekeza
amagambo agira ati: “Arda Güler yabwiye Dominik Szoboszlai guceceka.”
Szoboszlai ntiyatinze gusubiza, ahubwo yatanze
ubutumwa burebure mu ijambo rimwe gusa: "1088."
Ubusanzwe, iyi mibare yatumye abantu bibaza icyo bivuze, ariko bidatinze basanze yashakaga kuvuga iminota Güler amaze gukina muri Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino.
Kugeza ubu, Güler yagaragaye inshuro
nke mu ikipe ya Ancelotti, akaba amaze gukina iminota 1,088 muri La Liga,
akenshi adahabwa umwanya uhagije.
Nubwo byari bisa nk’aho byarangiye, Güler nawe
ntiyacecetse. Yagaragaje ko atishimiye amagambo ya Szoboszlai maze nawe
aramusubiza ku ifoto ye ari gucecekesha Szoboszlai agira ati: “Uyu muntu ni
urwenya. Ese ibitego 6 twabatsinze
ntibihagije ngo uceceke?” Aya magambo yayaherekeje n’akamenyetso
k'ukwicecekesha (shushing emoji).
Byongeye kandi, Güler yakoze ifoto mock-up
y’ibyavuye mu mukino, aho yagaragaje ko Turikiya yatsinze ibitego 3, naho icyo
Hongiriya yabashije kugeraho ari igitekerezo kimwe ku Instagram (1 Instagram
comment), agaragaza ko amagambo ya Szoboszlai ntacyo yavuze imbere y'intsinzi
yo mu kibuga.
Nubwo aba bakinnyi bagaragaje ubushyamirane,
haribazwa niba Szoboszlai azongera gusubiza. Ariko ikigaragara ni uko Güler
ashobora kuva muri Real Madrid kuko atabona umwanya uhagije, ndetse hari
ibihuha ko Liverpool ishobora kuba yaramuteye ijisho.
Ku rundi ruhande, Szoboszlai we amaze kuba
umukinnyi ukomeye wa Liverpool, aho umutoza Arne Slot aherutse kumushima cyane,
avuga ko “akora cyane, akagira imbaraga zidasanzwe, kandi ari ingenzi cyane ku
ikipe ye.”
Igitego umunya Turkey Arda Guler yishimiye acecekesha umunya Hungary Dominik Sizboszlai cyakuruye intambara hagati yabo bombi
Dominik yasubije Guler ko atakabaye avuga kandi atabona umwanya wo gukina muri Rwal Madrid
TANGA IGITECYEREZO