RURA
Kigali

Gerayo Amahoro: Abakoresha umuhanda bakomeje gukangurirwa kwirinda ibiteza impanuka

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:25/03/2025 9:20
0


Binyuze mu bukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro', abanyonzi n'abamotari bongeye kwibutswa gushyira imbere ubuzima bwabo n'ubw'abandi basangiye gukoresha umuhanda.



Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuwa mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, mu bukangurambaga bwabereye mu muhanda mushya wa kaburimbo uhuza uturere twa Bugesera na Nyanza, abanyonzi n'abamotari bigishijwe imikoreshereze y'umuhanda inoze, basabwa kubahiriza ibyapa biwugize mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze kuwugaragaramo zishobora gutwara ubuzima bwabo n'ubw'abandi bawukoresha umunsi ku munsi.

Mu biganiro yagiranye n'abakoresha uyu muhanda mu murenge wa Ruhuha wo mu karere ka Bugesera ndetse no mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yabakanguriye gutekereza ku buzima bwabo igihe bari mu muhanda kuko iyo batawukoresheje neza bibaviramo impanuka bakahaburira ubuzima.

Yagize ati: "Muribuka mu minsi yashize ivumbi n'imikuku mwagendaga muhura nabyo muri uyu muhanda bikanangiza ibinyabiziga byanyu, ariko ubu mwatangiye kubirengaho mukaryoherwa na kaburimbo kuko umuhanda ubu umeze neza ari nako mutwara nk'abari gusiganwa mwirengagije ko uko mwiruka muba mushaka koreka ubuzima bwanyu n'ubw'abo musangiye umuhanda. Turabasaba ko ibi bikwiye gucika muri uyu muhanda mukarengera amagara yanyu n'ay'abandi muhurira nabo mu muhanda."

SP Kayigi yababwiye ko umuhanda wuzuye neza kandi urimo n'ibimenyetso byose biranga umuhanda ndetse no mu minsi mike uzaba wamaze gushyirwaho amatara kugira ngo byoroshye ingendo no mu gihe cya nijoro.

Yagize ati: "Tuributsa mwe muwukoresha ko ukwiye kubabera igisubizo aho kubabera imbarutso y'impanuka ahanini usanga ziterwa no kutubahiriza ibimenyetso biwurimo."

Umwe mu bamotari bakorera muri uyu muhanda utuye mu karere ka Nyanza, Habineza Mathieu, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro yabagejejeho babigisha imikoreshereze ikwiye y'umuhanda.

Yagize ati: "Twasaga naho abamotari bakorera muri uyu muhanda twitwarira uko twishakiye, kuko uyu muhanda urarambuye bigatuma dutwarira ku muvuduko dushaka. Gusa nyuma y'ubu bukangurambaga baraduhwituye twibutse ko amagara aseseka ntayorwe, nkanjye nk'umumotari ngiye kubahiriza ibyapa uko bigenwa n'amategeko y'Umuhanda."

Karasira Olivier, utwara abagenzi ku igare, nawe yavuze ko nk'abanyonzi nabo amategeko y'umuhanda abareba bityo ko bagiye kwihatira kuyubahiriza mu rwego rwo kwirinda icyabateza impanuka.

Yavuze ati: "Nkanjye ubushize abapolisi baramfashe nafashe ku modoka kandi nari nsanzwe mbizi ko ndi mu makosa, banyereka ingaruka ziri mubyo nakoze byamviramo n'urupfu. Ndagira inama bagenzi banjye kubahiriza ibyo Polisi idusaba birimo; kudafata ku makamyo mu gihe dutwaye igare no kubahiriza ibyapa kuko natwe biratureba nk'abakoresha umuhanda buri munsi."

Uyu muhanda uzwi nka Ruhuha-Rwabusoro-Muyira, ugizwe na kilometero zirenga 62 uvuye Nyanza kugera mu Bugesera kandi ukaba ukomeza ukagera no mu karere ka Ngoma.

Wubatswe uje kunganira umuhanda wa Kigali-Huye nka bimwe mu bikorwa bya Leta y'u Rwanda byo kwegereza iterambere abaturage, Polisi y'u Rwanda ishishikariza abawukoresha kuwufata nk'igisubizo atari mu kwihutisha ingendo gusa, ahubwo bigendana no kugabanya impanuka zawuberamo n'ingaruka zazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND