Colma ni umujyi muto uri mu majyepfo ya San Francisco muri Leta ya California, uzwi ku izina ry’“Umujyi w’Abapfuye”. Ufite abaturage bagera ku 1,500 ariko ubarizwamo imva zirimo abarenga miliyoni 1.5 bashyinguwe.
Aha ni ho San Francisco yimuriye abapfuye bose ubwo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 yahagarikaga igikorwa cyo gushyingura mu butaka bwayo, hagamijwe gukumira indwara no kubyaza umusaruro ubutaka bw’imva.
Colma yatangiye kwakira imibiri yimuwe nyuma y’umwanzuro wafashwe mu 1914. Abashoboye kwishyura amadolari 10 bashyinguriwe mu mva ziteguye neza, abandi bagashyingurwa mu mva rusange.
Nubwo Colma izwi nk’umujyi w’imva, ubuzima burakomeza. Hari amasoko y’imodoka, resitora, akabari ka Molloy’s ndetse na casino. Abatuye aha bavuga ko kubana n’imva bibigisha kwiyakira no gukomeza ubuzima.
Maureen O’Connor, Perezida w’umuryango w’abasigasira amateka ya Colma, avuga ko kuba atuye hafi y’imva byatumye atinya urupfu kurusha mbere.
Mu nganda zicura amabuye n’imva, nka V. Fontana & Co., baracyakora imva z’ubwoko butandukanye nk’uko byakozwe mu myaka irenga 100 ishize. Umuyobozi wayo, Mark Fontana, avuga ko akazi ke kamutoje kubaha no guha icyubahiro abitabye Imana.
Colma itanga isomo rikomeye ku bandi baturage b’isi. Nubwo urupfu rutarebwa neza henshi, aha bibuka abapfuye nk’igice kidashobora kwirengagizwa cy’ubuzima. Abatuye Colma bahamya ko kwibuka no guha agaciro abitabye Imana ari bwo buryo bwo kubaho ubuzima bufite agaciro.
Colma ifite abaturage bagera ku 1,500 ariko ubarizwamo imva zirimo abarenga miliyoni 1.5 bashyinguwe
TANGA IGITECYEREZO