RURA
Kigali

Omborenga Fitina aracyafite icyizere ko Amavubi azajya mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/03/2025 20:54
0


Nyuma yo gutsindwa na Nigeria, Omborenga Fitina yijeje abanyarwanda ko Amavubi agifite amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ashimangira ko urugamba rukomeje kandi rutoroshye.



Ku wa Gatanu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Kigali. Ni ibitego byatsinzwe na Victor Osimhen, rutahizamu wa Galatasaray, mu gice cya mbere cy’umukino.

Mbere y’uyu mukino, u Rwanda rwari ku mwanya wa mbere mu itsinda C ry’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko iyo ntsinzwi yatumye rujya ku wa Gatatu, inyuma ya Afrika y’Epfo na Benin.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Flashscore, myugariro Omborenga Fitina yagize ati: "Twababajwe n’intsinzi ya Nigeria, ariko ntabwo igaragaza neza uko twakinnye. Twari twiteguye gutsinda kugira ngo tugume ku mwanya wa mbere, ariko ibitego bibiri byatsinzwe mu gice cya mbere byaraducanze, bituma tugorwa no gukina igice cya kabiri."

Yongeyeho ati: "Gutsindwa ntibisobanuye ko amahirwe yacu yarangiye. Amakipe yose yo mu itsinda C yatsinzwe umukino nibura umwe, bivuze ko hakiri imikino myinshi ishobora kugira icyo ihindura. Iyi mikino si ukwiruka igihe gito, ni nk’amarushanwa maremare. Tugomba gukosora ibyo twakoze nabi tugakomeza urugamba."

Ikipe y’u Rwanda ubu iritegura umukino ukurikira izahuramo na Lesotho ku wa Kabiri, igashaka uko yisubiza icyizere mu itsinda C.

Lesotho nayo iheruka gutsindwa na Afrika y’Epfo ibitego 2-0 byatsinzwe na Relebohile Mofokeng yafunguye amazamu, maze Jayden Adams atsinda icya kabiri nyuma y’iminota ine.

Omborenga Fitina avuga ko nubwo Amavubi yatsinze Lesotho mu mukino ubanza, bagomba kwitegura bikomeye. Ati"Lesotho ni ikipe ikomeye kandi ntabwo tuzayifata nk’iyoroheje. Nubwo twabatsinze umukino wa mbere, tuzi neza ko bazakora ibishoboka byose ngo bitware neza. Tugomba gukina dufite icyizere kandi tukirinda amakosa yatugizeho ingaruka mu mukino wa Nigeria."

Ku rundi ruhande, umutoza wa Lesotho Leslie Notsi yavuze ko ikipe ye iri gukora ibishoboka byose kugira ngo izagore u Rwanda. Ati " Ni imikino ibiri turi hanze, bivuze ko bidusaba imbaraga nyinshi. Ariko twizeye ko tuzakora ibishoboka kugira ngo tubone amanota adufasha gukomeza guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi."

Kugeza ubu, Lesotho iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 5 mu mikino 5, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 7.


Omborenga Fitina afite icyizere ko u Rwanda ruzajya mu gikombe cy'isi cya 2026



Amavubi aherutse gutsindwa na Nigeria 2-0



Ku wa Kabiri Amavubi azacakirana na Lesotho







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND