Mu minsi yashize, umuhanzi Justin Bieber yateje impungenge mu bafana be nyuma yo kwandika ubutumwa kuri Instagram buvuga ko yumva ameze nk’uri “kurohama” kandi ko agomba kugerageza “kurekura urwango.”
Ibi byatumye abakunzi be bibaza ku buzima bwe ndetse n’umubano we n’umugore we, Hailey Bieber. Nubwo ibi byari byateje urujijo, umwe mu nshuti za hafi za Justin yahakanye amakuru avuga ko yaba afite ibibazo bikomeye cyangwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ashimangira ko we na Hailey babanye neza kandi nta kibazo gikomeye kibarimo.
Uyu muhanzi ndetse n’umugore we baherutse no kwibaruka umwana wabo w’imfura, Jack Blues, wavutse muri Kanama 2024, bikaba ari igihe gishya cy’ibyishimo mu rugo rwabo.
Mu rwego rwo gushyigikira Hailey, Justin Bieber yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibitekerezo bibi bigamije kumuharabika, aho aherutse gukunda ubutumwa kuri Instagram bunenga abantu "badafite akazi" bashaka gusebya umugore we. Ibi byerekana ko akomeje kwitwara nk’umugabo w’intwari, uhagaze imbere y’ibihuha no guharabika urugo rwe.
N'ubwo hari impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ibihuha bivuga ko urugo rwabo rushobora kuba ruri mu bibazo, Justin na Hailey bakomeje kugaragaza ko bakomeye ku mubano wabo.
Nk'uko ikinyamakuru People cyabitangaje, umwe mu nshuti zabo za hafi yavuze ko "Hailey ari mu mirimo ye isanzwe, mu gihe Justin akomeje kwibanda ku buhanzi bwe." Justin, ufite imyaka 31, amaze iminsi ashyira amafoto menshi ari mu mazu y’umuziki kuri Instagram, agaragaza ko akomeje gushyira imbaraga mu guhanga no gutunganya indirimbo nshya.
Iyo nshuti yakomeje ivuga ko "buri umwe ari gukora ibyo akora," kandi ko "nta mpungenge bafite ku byo abantu batekereza." Ibi byerekana ko, n'ubwo hari amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, urugo rwa Justin na Hailey rukomeje kuba mu bihe bisanzwe, buri umwe yita ku byo akora mu buzima bwe bwa buri munsi.
Justin Bieber na Hailey Bieber amakuru avuga ko babanye neza nubwo umwe ahugiye mu mirimo ye n'undi bikaba bityo
TANGA IGITECYEREZO