Ikipe ya Indiana Pacers yakomeje kwerekana imbaraga muri NBA itsinda Brooklyn Nets ku manota 108-103. Iyi ntsinzi yabaye iya Kane yikurikiranya, bikomeza kubagumisha ku mwanya wa kane mu Burengerazuba.
Nyuma y’imikino itatu adakina kubera ikibazo cy’umugongo, Tyrese Haliburton yagarutse mu kibuga nta kibazo, aho yatsinze amanota 16 anatanga imipira 12 yavuyemo amanota, bikamuhesha double-double ye ya cumi yikurikiranya muri shampiyona.
Pascal
Siakam yafashije Indiana mu gutsinda amanota 26, mu gihe Myles Turner yatsinze
amanota 22, nubwo yari afite impungenge kuri murumuna we, Mya, wagize ikibazo
cy’ubuzima ndetse akava muri sitade umukino udasojwe.
Ku ruhande rwa Brooklyn Nets, Trendon Watford yatsinze amanota 26 avuye ku ntebe y’abasimbura. Nets bari batsinzwe n’amanota 20 mbere y’uko bagabanya ikinyuranyo, ndetse bagera aho basigara inyuma n’inota rimwe gusa hasigaye iminota 4:30.
Nyamara, Pacers
baje kongera kwigaranzura, bongera ikinyuranyo kugera ku manota 9, mbere y’uko
Nets bongera kwegera, basigara inyuma n’amanota abiri gusa. Pacers barangije
umukino batsinda amanota yabafashije kugumana umwanya wa kane.
Umutoza wa Indiana
Pacers, Rick Carlisle, yavuze ati: "Nta buryarya cyangwa uburiganya
bushobora gufasha gusoza umukino wa NBA. Twabonye ibintu bidasanzwe ku musozo
w'umukino, tugomba kubigiraho isomo no gushimira Imana ko twatsinze."
Indiana Pacers yatsinze Brooykin Nets ifata umwanya wa kane mu Burengerazuba
Mu wundi mukino Atlanta
Hawks bakoze ibishoboka byose batsinda Golden State Warriors ku manota 124-115.
Trae Young yafashije
cyane Hawks atsinda amanota 25 anatanga imipira 10 yavuyemo andi manota, naho Onyeka
Okongwu atsinda amanota 22 na rebounds 12. Iyi ntsinzi yatumye Hawks batsinda
imikino 6 muri 8 iheruka, bakomeza guhatanira umwanya wo gukina Play-In
Tournament.
Ku ruhande rwa Warriors,
bari bafite ikibazo cyo kubura icyamamare Stephen Curry, wagize ikibazo ku
kibero nyuma yo kugwa nabi mu mukino wabaye ku wa Kane. Jimmy Butler yatsinze
amanota 25, naho Moses Moody atsinda amanota 20, ariko Warriors bari inyuma
hafi umukino wose.
Nyuma y’umukino, Trae
Young yagize ati: "Twakinnye dushikamye nk’uko bikwiriye gukorwa, turwana
kugeza ku munota wa nyuma tutitaye ku manota."
Golden State Warriors yatsinzwe na Atalanta hwks
TANGA IGITECYEREZO