Mu gace ka Lae muri Papua New Guinea, inkuru idasanzwe yatumye abaturage batangara, ubwo umusore witwa Tane Wanimbo yapfaga mu buryo butunguranye, amaze amasegonda 150 atangiye gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere n’umugore witwa Alice Birbara.
Uyu musore w’imyaka 23, wari utarigeze agira umukunzi cyangwa ngo agire ubunararibonye mu by’urukundo, yari yishimiye cyane uwo munsi kuko yari agiye kugira uburambe bwa mbere mu buzima bwe. Yahuye na Alice, umugore w’imyaka 28, wamenyekanye nk’umukobwa w’umunyamujinya ariko ufite uburanga buhebuje.
Nk’uko Alice yabitangarije abashinzwe iperereza, ngo bari batangiye imibonano neza, ariko bidateye kabiri, yumvise Tane ashatse guhagarika vuba, atangiye kugira ibibazo byo guhumeka.
Alice yagize ati "Yamfashe ukuboko, ashaka kugira icyo
ambwira, ariko ntibyakunze ko avuga.Nasigaye ndimo ndamureba arwana no
guhumeka, maze mu kanya nk’ako guhumbya, araceceka burundu."
Kubera
uburyo urupfu rwe rwabaye rutunguranye, inzego z’umutekano zatangije iperereza,
zifata Alice Birbara nk’umwe mu bakekwa. Abaturanyi bamuhaye amakuru y’uko yari
amaze iminsi afitanye amakimbirane n’undi mugabo, bituma ubushinjacyaha
bumugira umwe mu bagomba gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Tane.
Nyuma
yo gukorerwa isuzuma, abaganga basanze Tane Wanimbo yari afite ikibazo
cy’umutima atigeze amenya mbere, ndetse bikekwa ko kwishora mu mibonano bwa
mbere byatumye umutima we uhagarara bitunguranye.
Nubwo iby’urupfu rwe byakomeje kugibwaho impaka, Alice yarekuwe kuko nta kimenyetso cyagaragazaga ko yagize uruhare mu rupfu rwa Tane nk'uko bitangazwa na Adelaidenow.com.
Nyamara, iyi nkuru yabaye
kimenyabose mu baturage bo muri ako gace, bamwe bavuga ko byari urupfu ruteye
agahinda, mu gihe abandi babonaga ari isomo ryo kwitonda no kwirinda ibishobora
gushyira ubuzima mu kaga.
TANGA IGITECYEREZO