Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika igiye gukora indege nshya y’intambara idasanzwe (stealth fighter jet), yitezweho kurinda inyungu z’iki gihugu mu kirere cya Pasifika. Iki ni igikorwa kizatwara miliyari z’amadolari mu myaka iri imbere mu rwego rwo guhangana n’icyerekezo cy’u Bushinwa burimo kwigarurira akarere.
Ishami rya Leta ya Trump ryitwa Department of Government Efficiency rikomeje gufunga ibigo byafashaga Amerika mu guhangana n’iterabwoba ry’amakuru n’itumanaho, cyane cyane mu bihugu by’Aziya no muri Pasifika.
Muri byo harimo Radio Free Asia (RFA), ikorera i Washington, yafashaga gutambutsa amakuru atagenzurwa na Beijing mu karere ka Aziya, yari yarashyizweho ari ugufasha abaturage by'umwihariko abashinwa kubona amakuru y'impamo adatangwa na Leta yabo nk'uko bitangazwa na New York Times.Iki kigo cyatangazaga ko kigera ku bantu miliyoni 60 buri cyumweru, ariko cyahagaritse abakozi hafi ya bose nyuma yo guhagarikirwa inkunga na Leta ya Trump.
Hanashyizweho akadomo ku Office of Net Assessment (ONA), ishami rya Pentagon ryakoreshwaga mu gukora ubushakashatsi ku byago by’igihe kirekire Amerika ishobora guhura na byo, birimo ibitero by'ikoranabuhanga n’intwaro zifashisha ubwenge bw’ubukorano. Nubwo ryari rifite ingengo y’imari nto, ryafatwaga nk’ikiraro cyafashije Amerika gutsinda intambara y’ubutita.
Mu gihe izo nzego zose zirimo kuvanwaho, ubushobozi bwa Amerika bwo kwirinda ibitero by'ikoranabuhanga nabwo buragabanyuka.
Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yakuyeho gahunda nyinshi zo kurinda imiyoboro y’amakuru, nyamara aba-hackers b’u Bushinwa bashyigikiwe na leta yabo bakomeje kwiyongera no guteza akaga.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bikorwa bya Trump bishobora gusiga Amerika ifite indege z’intambara zigezweho, ariko nta cyerekezo gihamye mu guhangana n’imbaraga z’ubutasi, bw'ikoranabuhanga n’itangazamakuru by’u Bushinwa.Ibi Trump yabitangaje ku wa Gatanu ko Amerika igiye gukora indege y'intambara ya 'stealthy next-generation fighter jet'.
TANGA IGITECYEREZO