Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Willy Uwizeye, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Nifinyange" yakoranye na na korali asanzwe abarizwamo BCC Vessels of Praise ikorera umurimo w'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu
muhanzi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi kuri ubu akaba atuye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, yiyemeje gukorana iyi ndirimbo na Vessels of Praise mu rwego rwo kwibutsa abantu
ko mu bibaho byose Imana ari iyo kwiringirwa kuko itagira inenge mu byo ikora.
Willy Uwizeye yabwiye InyaRwanda ko gukorana indirimbo na BCC Vessels of Praise, bisobanuye ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse akaba ari n'imwe muri korali bakorana umuriro w'Imana.
Ni
indirimbo ishimangira ubudahangarwa bw’Imana, bityo ko abantu bakwiye
kuyiringira.
Nyuma
y’iyi ndirimbo, uyu muramyi yatangaje ko ateganya indi mishinga myinshi yo
gushyira hanze indirimbo nshya afitiye abakunzi be, ndetse n’igitaramo Imana nimushoboza.
Ati: “Ndateganya gukora cyane uko Umwami azarushaho kudushoboza ndetse no
kutumenyesha ibyo ashaka. Ndateganya gukora igitaramo cya ‘live recording’ mu
bihe biri imbere Yesu nabishima.”
Iyi ndirimbo ni iya gatatu ya Willy ashyize ahagaragara. Yatangiye uyu murimo wo kuririmba kuva akiri muto, gusa yatangiye gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana mu 2022. Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa ‘Dufise Imana’ imaze ukwezi igiye hanze na ‘Ubukwe,’ imaze imyaka ibiri.
Mu
mpera z’umwaka ushize, yatumiwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family ndetse na
Women Foundation Ministries, Apotre Mignonne Kabera, mu giterane mpuzamahanga cyari kigamije guhesha umugisha abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
agihuriramo n’abandi baramyi bakomeye barimo Gentil Misigaro n'umukozi
w'Imana Prophet Kem Muyaya.
Willy
Uwizeye ni umuramyi ukomoka mu Burundi, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Yasengeraga muri Eglise Vivante de Jésus Christ du Burundi i
Bujumbura, akaba ari ho yanakuriye. Afatwa nk'inkingi ikomeye ndetse
n'umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi no mu Karere
ka Afrika y'Iburasirazuba.
Ni mu gihe Vessels
of Praise, ari umutwe w'abaririmbyi babarizwa muri Leta ya Maine muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, watangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 1997, icyo gihe
ikaba yaritwaga Voice of Angels. Kuva mu 2010 kugeza mu 2011 ni bwo habaye
impinduka bayita Vessels of Praise.
Yatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo yitwa "Intsinzi yacu" yakozwe na Nicolas afatikanyije na Yannick na Zawadi. Ibarizwamo ab'amazina azwi muri Gospel nka Willy Uwimana waririmbye "Uri mwiza", Zawadi waririmbye "Ntuhinduka" Ft Adrien, Zabron & Deborah n'abandi.
Willy Uwizeye ukorera umurimo w'Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye gukora mu nganzo akangurira abantu kwiringira Imana
Kuri iyi nshuro yahuje imbaraga na Bcc Vessels of of Praise na yo imaze gushinga imizi muri Amerika
Vessels of Praise ni abaramyi biyemeje gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga
">Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Willy Uwizeye na Vessels of Praise bise 'Nifinyange'
TANGA IGITECYEREZO