Igitaramo ‘Move Afrika’ cyaririmbyemo umuhanzi mpuzamahanga John Roger Stephens [John Legend] cyabereye i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025 cyasize amateka atazibagirana, haba mu myiteguro, ubwitabire, ndetse no mu bikoresho bihanitse byifashishijwe.
Amakuru yizewe avuga ko ibyuma byakoreshejwe muri iki gitaramo byari bifite agaciro k’amafaranga arenga Miliyari 2 Frw, ibintu bitari bisanzwe ku isoko ry’imyidagaduro yo mu Rwanda no mu Karere.
Isoko z’amakuru zinavuga ko ibyuma byakoresheje bwari bwo bwa mbere byinjiye mu Rwanda, ndetse muri Afurika biri ahantu hacye, kuko bigaragara muri Uganda, Afurika y’Epfo.
Ibi byuma birimo ‘Speaker’ zigezweho ku Isi, ‘Screens’ zifite P2 LED Technology na Screens za P 1.9, ndetse na ‘Microphone’ zifite ikoranabuhanga ridasanzwe, byose bikaba byari bihari kugira ngo bisubize ibipimo mpuzamahanga byo gutegura ibitaramo bikomeye.
Ku isoko mpuzamahanga, ibiciro bya Screens za P2 LED biratandukanye bitewe n'ubwiza, ikoranabuhanga, n'umusaruro w'amasosiyete azikora. Muri rusange, igiciro cya $1,500 kugeza $2,500 kuri metero kare kiragaragara ku masoko amwe n'amwe.
Ku yandi masoko, ibiciro bishobora kugera kuri $3,000 kuri metero kare, bitewe n'ubwiza bw'ibikoresho byakoreshejwe n'ikoranabuhanga rigezweho.
Bityo, niba ushaka kugura Screens za P2 LED zingana na metero kare 10, wakwitegura gutanga hagati ya $15,000 na $30,000, cyangwa se hagati ya 15,000,000 Frw na 30,000,000 Frw, bitewe n'ibiciro biri ku isoko no ku bwiza bw'ibikoresho wahitamo.
Ibi biciro ni ibipimo rusange kandi bishobora guhinduka bitewe n'amasoko atandukanye, ubwiza bw'ibikoresho, aho uherereye, ndetse n'igihe ushaka kuguriramo.
Muri iki gitaramo kandi cya John Legend, hifashishijwe Line Array Speakers zigezweho ku Isi, zishobora gutanga amajwi meza kandi ayunguruye. Muri zo twavuga:
1.L-Acoustics K1 & K2 – Aya ma ‘speaker’ akunze gukoreshwa mu bitaramo bikomeye ku Isi nka Coachella, Tomorrowland n’ibindi. Ubwiza bwayo butuma amajwi agera kure cyane kandi atajegajega. Igiciro cyayo kiri hagati ya $10,000 na $20,000 kuri buri kimwe.
L-Acoustics K1 na K2 ni Line Array Speakers, bivuze ko ari ibyuma by’amajwi bigizwe n’udusanduku twinshi dushyirwa hamwe mu murongo (array) kugira ngo bigere kure kandi bitange amajwi afashe- Uzabibona kenshi bimanitse muri BK Arena bimeze nk’udusanduku twahujwe tugakora ‘Speaker’ imwe.
K1: Iki nicyo cyiciro cya mbere gikomeye muri L-Acoustics, cyagenewe ibitaramo binini byo hanze, ibirori byo ku rwego mpuzamahanga, n’ahantu hahurira abantu benshi.
K2: Iki ni igice giciriritse ku K1, kigenewe ibitaramo byo mu nzu nini n’ahantu haciriritse ugereranyije n’aho K1 ikoreshwa.
2. Ikoranabuhanga ridasanzwe
PANFLEX™ Technology: Iri ni ryo koranabuhanga rituma K1 & K2 zishobora guhindura icyerekezo cy’amajwi, ku buryo ashobora kwiyongera cyangwa kugabanuka bitewe n’aho ziri gukoreshwa.
WST (Wavefront Sculpture Technology): Ituma amajwi akwirakwira neza ku kibuga kinini kandi agera kure nta kugabanuka k’ubwiza.
SPL (Sound Pressure Level) Rises: L-Acoustics K1 ifite ubushobozi bwo gutanga amajwi manini cyane adafite uburangare, kandi angana neza n’ayo wasanze mu gitaramo, aho waba uhagaze hose.
3. Ikoreshwa ryayo mu bitaramo bikomeye
Izi speaker zikoreshwa n’abahanzi bakomeye ku isi nka Coldplay, Ed Sheeran, Beyoncé, Taylor Swift, ndetse n’ibitaramo by’imikino nka Super Bowl cyangwa Olympics.
K1 & K2 zishobora guhuzwa n’ibindi byuma (Subwoofers) nka KS28 kugira ngo zitange amajwi afite imbaraga nyinshi cyane.
Bikunze kujyana na amplifiers za LA12X, kugira ngo zitange imbaraga zikenewe ku ijwi ridasanzwe.
4. Igiciro n’isoko
L-Acoustics K1 imwe igura hagati ya $10,000 na $20,000.
L-Acoustics K2 imwe igura hagati ya $7,000 na $15,000.
Mu gitaramo kimwe gikoreshwa byibura speaker 10-20, bivuze ko igiciro gishobora kurenga $500,000 (ni ukuvuga 650,000,000 Frw).
Ibi byose byerekana impamvu L-Acoustics K1 na K2 ari ibyuma bihanitse mu rwego rw’amajwi, kandi bikaba byifashishwa mu bitaramo bikomeye ku isi, nk'icyabereye i Kigali cyaririmbyemo John Legend.
2. d&b audiotechnik GSL System – Ibi byuma byifashishwa mu bitaramo bya ba Rihanna, Ed Sheeran na Coldplay. Izi ‘speaker’ zitanga amajwi afashe neza, kandi zifite ikoranabuhanga ribuza gusakuza ku ruhande rumwe. Igiciro cyayo kibarirwa muri $15,000 na $25,000 kuri buri kimwe.
3. Meyer Sound Leo Family – Aya maspeaker afite ubushobozi bwo gutanga amajwi menshi kandi atanyeganyega. Akunze gukoreshwa n’ibigo bikomeye bya muzika nka Universal Studios. Igiciro cyayo kiri hagati ya $12,000 na $18,000.
Ibyuma by’amajwi byakoreshejwe i Kigali muri iki gitaramo byari bihagaze arenga $500,000 (asaga 650,000,000 Frw), ubaze gusa ‘Speaker’, ‘Screen’ ndetse na ‘Microphone’. Ubwo ntitwabariyemo amatara n’ibindi byuma bya tekinike byifashishijwe.
Screens za P2 Led/ P 1.9 zikoreshwa mu bitaramo cyane cyane Mpuzamahanga
Mu gukomeza gushimisha abafana, Screens zifite P2 LED Technology zifashishijwe kugira ngo hongerwe ubwiza bw’ibyerekanwa mu gitaramo. Ni Screens zifite ubushobozi mu kwerekana ishusho nka Televiziyo zo mu rugo, ku buryo n’akantu runaka kaba kari mu isura y’umuhanzi wakabona.
Screens za P1.9 LED: Ubushobozi bwazo mu bitaramo mpuzamahanga
P1.9 LED Screens zifite Pixel Pitch ya 1.9mm, bivuze ko intera iri hagati ya buri pixel ari nto cyane, bigatuma ishusho iba ifite umwimerere, uburanga, n’ubusobanuro buhanitse (Ultra HD/4K/8K Resolution).
Zikoreshwa mu bitaramo bikomeye aho umwimerere w’amabara n’ukuri kw’ishusho ari ingenzi, cyane cyane mu bitaramo biba bifite ‘Lighting Effects’ na ‘Visual Effects’ yihariye.
Zikoreshwa cyane mu Concert Stage Backdrops, aho zishyirwa inyuma y’umuhanzi kugira ngo zerekane amashusho amugaragaza neza cyangwa se ibindi bishushanyo bifasha mu gitaramo.
Zirakoreshwa no muri ‘Live Broadcasting & Streaming’ kuko zitanga ishusho ifite ‘clarity’ nyinshi ndetse zidacana umuriro mwinshi ugereranyije na P2.5 cyangwa P3 LED Screens.
Wide Viewing Angle (140° - 160°): Uko waba uhagaze hose imbere ya screen, ishusho igaragara neza, nta guhindura ibara cyangwa kubura clarity.
Beyoncé, Taylor Swift, Travis Scott, n’abandi bahanzi bakomeye bifashisha izi ‘screens’ kugira ngo berekane amashusho afashe neza mu bitaramo byabo.
Coachella, Super Bowl Halftime Show, n’ibitaramo bikomeye ku Isi bikoresha izi screens kuko zitanga ishusho ihambaye kandi yizewe.
Zikoreshwa kandi mu NBA Arenas, Concert Halls, na Stadiums, aho abantu baba bashaka kureba ishusho isobanutse.
P1.9 LED Screens zigura hagati ya $3,000 - $5,000 kuri metero kare, bitewe n’ubwiza bwazo n’ikoranabuhanga ryakoreshejwe.
Niba ushaka Metero 10 (10m²), igiciro gishobora kugera hagati ya $30,000 na $50,000 (ni ukuvuga 40,000,000 Frw - 65,000,000 Frw).
Impamvu kenshi zitabazwa mu bitaramo ni uko: Isura y’umuhanzi cyangwa ibishushanyo bigaragara nk’uko biri.
Bitanga 4K cyangwa 8K Resolution: Byemeza ko amashusho ari HD kandi atagoreka uburanga bw’ibyo werekana.
Zishobora gutambutsa amashusho y’abantu bari ku rubyiniro cyangwa se ‘animation’ yifuzwa mu gitaramo.
P1.9 LED Screens ni zimwe mu zifite ishusho isobanutse kurusha izindi, zikoreshwa mu bitaramo bikomeye, aho abakunzi b’umuziki n’abari mu nzu zikinirwamo ibitaramo babona amashusho nk’ayo kuri TV ya 4K cyangwa 8K.
Ni icyiciro cyo hejuru mu tekinoloji y’amashusho, kikaba cyarifashishijwe mu bitaramo bikomeye ku Isi.
Imbuga zitandukanye zicuruza ibi bikoresho zinagaragaza izindi ‘Screens’ zizeweho kandi zigezweho ku isoko zirimo: ROE Visual Carbon 2.6 – Izi ni zimwe mu zikoreshwa na Beyoncé na Travis Scott mu bitaramo byabo. Zifite ubudahangarwa kandi zitanga ishusho yihariye. Igiciro cyazo kiri hagati ya $2,000 na $4,000 kuri m².
Absen PL2.9 Pro – Izi zifite ishusho isobanutse cyane kandi zikoreshwa n’ibigo nka Netflix mu gukora ibitaramo bya Live. Igiciro cyazo kiri hagati ya $3,000 na $5,000 kuri m².
Mu bitaramo byinshi hifashishwa ‘screens’ zingana na 100 m², bivuze ko zonyine zishobora gutwara arenga $300,000 (Ni ukuvuga 390,000,000 Frw).
Microphone zifashishwa mu bitaramo Mpuzamahanga muri iki gihe zirahenze ku buryo zigura umugabo zigasiba undi. Imbuga zimwe na zimwe zigaragaza Microphone ubu zigezweho ku isi zirimo nka:
1. Shure Axient Digital – Iyi ni micro ya Digital ikoresha ubuhanga bwo kuyungurura amajwi, igira ibyuma bifata ijwi ku buryo budasanzwe. Igiciro cyayo kiri hagati ya $3,000 na $6,000.
2. Neumann KMS 105 – Iyi ni imwe muri microphone zifite umwihariko wo gufata amajwi asukuye cyane. Irakoreshwa cyane n’abahanzi b’abahanga nka John Legend, Adele na Sam Smith. Igiciro cyayo kiri hagati ya $700 na $1,000.
3. Sennheiser EW 500 G4-KK205 – Iyi microphone ikoreshwa cyane mu bitaramo bya Live kuko ituma amajwi y’umuhanzi agera kure kandi asukuye. Igiciro cyayo kiri hagati ya $1,500 na $3,000.
Ubusanzwe, ibitaramo bikomeye bikenera ibyuma byujuje ibipimo mpuzamahanga, aho usanga hitabazwa ibikoresho byiza kandi bigezweho nka:
1.Speaker Systems: ~$500,000 (~650,000,000 Frw)
2.LED Screens: ~$300,000 (~390,000,000 Frw)
3.Microphones & Accessories: ~$50,000 (~65,000,000 Frw)
4.Other Sound & Lighting Equipment: ~$800,000 (~1,040,000,000 Frw)
Igitaramo cya John Legend cyagaragaje ko u Rwanda rushobora kwakira ibitaramo bikomeye ku rwego rw’isi, bikaba ikimenyetso cy’iterambere ry’imyidagaduro mu gihugu.
Mu myaka iri imbere, hitezwe ko u Rwanda ruzakira ibindi bitaramo bikomeye, bifite ibyuma bigezweho, kugira ngo rugeze imyidagaduro yarwo ku rundi rwego.
Ibi byuma bihanitse, kimwe n’ayo matekinoloji yifashishijwe, ni intambwe ikomeye mu gutuma Kigali iba igicumbi cy’ibitaramo mpuzamahanga, kandi bikaba bishimangira ishusho y’u Rwanda nk’igihugu cyakira ibitaramo by’akataraboneka.
John Legend yakoresheje muri iki gitaramo i Kigali, microphone isa neza n’iza Shure Axient Digital (Shure AD2/KSM9). Ni microphone idafite umugozi (wireless),
ikoreshwa n’abahanzi benshi ku rwego mpuzamahanga kubera ubwiza bw’amajwi
n’uburyo ikuraho urusaku.
John Legend yataramiye i Kigali mu gitaramo kifashishije
inyakiramashusho ‘Screens P 1.9 Screens zigura hagati ya $3,000 - $5,000 kuri metero kare,
bitewe n’ubwiza bwazo n’ikoranabuhanga
ryakoreshejwe
John Legend yakoresheje Shure Axient
Digital AD2/KSM9, imwe mu ma-microphones ahenze kandi azwiho gutanga amajwi
meza cyane mu bitaramo
bikomeye ku isi
L-Acoustics K1 & K2 – Ni ‘speaker’ zikunze gukoreshwa cyane mu bitaramo bikomeye ku Isi nka Coachella, Tomorrowland n’ibindi. Igiciro cyayo kiri hagati ya $10,000 na
$20,000 kuri buri kimwe.
Ni imwe muzari zimanitse muri BK Arena
Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac ku rubyiniro rwa BK Arena mu gitaramo cya 'Move Afrika' cyasize amateka atazibagirana
Mu bitaramo nk'ibi Mpuzamahanga hifashishwa ibyuma bigezweho, ahanini bitewe n'ingano y'ibyo baba bashaka gutanga
AMAFOTO: TNT
TANGA IGITECYEREZO