RURA
Kigali

Umunyarwenya Quinta Brunson agiye gutandukana n’umugabo we nyuma y’imyaka itatu barushinze

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/03/2025 12:10
0


Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Quinta Brunson, yashyikirije urukiko rwo muri Los Angeles inyandiko zisaba gatanya n’umugabo we Jay Anik.



Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, Brunson yavuze ko impamvu nyamukuru yo gusaba gatanya ari “ukutumvikana kudashobora gukemuka.” Ntabwo yagaragaje itariki nyayo yo bagomba gutandukaniraho.

Muri iyo nyandiko, hagaragajwe ko bombi bari bagiranye amasezerano bazagenderaho nyuma yo gutandukana (postnuptial agreement), azagena uburyo umutungo wabo uzagabanywa. 

Aba bombi bashyingiranywe mu 2021 nyuma y’uko Anik yambitse impeta Brunson amusaba kumubera umugore mu 2020. Bagiye gutandukana nta mwana bafitanye. Iby'uko babana nk'umugabo n'umugore, Brunson yabyemeje mu 2022.

Nubwo ubuzima bwabo bw’urukundo butigeze bugarukwaho cyane mu itangazamakuru, Brunson ntiyigeze ahisha ko Anik yamubereye umugabo ukomeye. 

Mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu 2022, yavuze uko umugabo we yamushyigikiye mu buryo bwihariye, ati: “Umugabo wanjye ni we unshyigikira cyane kurusha abandi bose. Kuba anshyigikira binyongerera kandi bikamfasha kuba uwo nshaka kuba we.”

Muri uwo mwaka kandi, ubwo yatsindiraga Emmy Awards mu cyiciro cy’uwanditse neza filime y’uruhererekane iri mu bwoko bw'iz'urwenya binyuze muri Abbott Elementary, Brunson yashimiye Anik mu ijambo rye ati: “Ndashimira umugabo wanjye mwiza cyane kuko ari we muntu unshyigikiye kurusha undi wese.”

Icyo gihe, uyu mukinnyi wa Filime z’urwenya ukomoka muri Amerika, Quinta Brunson yanditse amateka yo kuba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo muri Emmy mu myaka 40 yari ishize.

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Quinta Brunson agiye guhana gatanya na Jay Anik bari bamaze imyaka irenga itatu barushinze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND