Cindy Sanyu, umwe mu bahanzi b'ibyamamare muri Uganda, yashimiye abahanzikazi bari gukora umuziki ubu , avuga ko bafite impano ikomeye kandi bafite ubushobozi bwo gusimbura abahanzi bakuru atangaza 5 bari gukora neza .
Mu kiganiro cye cyabaye ku rubuga rwa TikTok Live, Cindy yagaragaje ko aba bahanzi bafite byinshi byo gukora ngo banoze umuziki wabo, ariko ko bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego rwo hejuru.
Vink umuhanzikazi w'Umugande ukomeje kwitwara neza mu muziki
Cindy yashimye cyane impinduka Vinka yakoze mu mikorere ye, avuga ko yarushijeho kuba mwiza ku rubyiniro ndetse n’amajwi ye akaba yaragize impinduka nziza. Cindy yavuze ko yagiye amukurikira ku rubyiniro kandi yabonye ko Vinka atari uwo yagize imbere gusa ahubwo afite ejo hazaza heza mu muziki.
Nandor Love umwe mu bahanzi beza muri Uganda
Cindy avuga ko Nandor Love ari umwe mu banditsi beza mu muziki wa Uganda, kandi ko indirimbo ze zifite imbaraga mu buryo yandika. Nubwo atamumenya neza, Cindy avuga ko akunda indirimbo ze kandi ko afite amajwi agezweho.
Jacorda umugandekazi ufite impano ikomeye mu muzik
Jacorda ni umwe mu bahanzi bafite impano ikomeye, ariko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ikomeye "Mateeka" mu 2024, yagiye atagaragara cyane. Cindy avuga ko Jacorda afite impano itajegajega mu njyana ya Dancehall, kandi ko afite ubushobozi bwo kongera kugira umusaruro ukomeye mu muziki.
Omega 256 ni umwe mu bahanzikazi bameze neza muri Uganda
Omega 256 ni umuhanzi ukomoka mu Burengerazuba bwa Uganda, kandi Cindy avuga ko afite impano idasanzwe. Nubwo atari muri Kampala, Cindy avuga ko afite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi kandi ko abanyarwanda bagomba kumwitaho.
uyu ni umuhanzikazi w'Umugande witwa Karole Kasita ukomeje kuzamuka neza
Karole Kasita ni umwe mu bahanzi Cindy yizeye cyane. Cindy avuga ko Karole afite impano idasanzwe, ko nta ndirimbo ye iteye isoni, kandi ko afite amahirwe menshi yo gukomeza gutera imbere mu muziki w'ubu.
Cindy Sanyu yemeza ko aba bahanzi bose bafite ubushobozi bwo kuzamura umuziki w’abagore muri Uganda, kandi ko bafite amahirwe yo guhindura isura y’umuziki wa Dancehall. Abahanzi b'ubu bafite impano ikomeye, kandi Cindy avuga ko bagomba guhabwa amahirwe yo kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITECYEREZO