RURA
Kigali

Ubwamamare bushingiye ku kinyoma bwahawe intebe! Ahazaza h’imyidagaduro yatangiye kwitaza ubuhanga bufatiye ku mpano

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2025 7:07
0


Wabonye amafoto yacicikanye agaragaza ko umukinnyi wa filime Inkindi Aisha yambitswe impeta y’urukundo n’umuhanzi Mucoma usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; nyuma uza kumenya ko biri mu murongo w’indirimbo uyu muhanzi yitegura gushyira ku isoko.



Ubanza warabonye n’amashusho agaragaza ko Regis yasubiye mu rukundo na Micky, ngo yatandukanye na AG Promoter. Nyuma utangira kubona uruhererekane rwa filime bombi bahuriyemo, mu rwego rwo gutuma abantu babahanga amaso. 

Moustapha Kiddo usanzwe ari umushyushyarugamba mu birori n’ubukwe, we yanditse ku rubuga rwa X agaragaza ko atiyumvisha uburyo umukinnyi wa filime uzwi nka Killaman ataka ubukene, yarangiza akajya mu itangazamakuru asobanura uburyo ageze habi, agaragaza ko bifite ikindi kibyihishe inyuma. 

Ati “Killaman ari gukora ‘Media Tour’ asobanura ngo uko yakennye. Ubukene se babukorera promotion. Ako basha.”

Uribuka igihe amafoto ya Rocky yacicikanaga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Ishimwe Carmene.; nyuma bikamenyekana ko ari bimwe mu bice bigize amashusho y’indirimbo 'Bambe' ya Papa Cyangwe na Social Mula.

N’ubwo izi ngero zose zifatwa nk’izaremye ibihuha, ariko kandi ntawabura kuvuga ko abifashishije ibinyoma batumye sosiyete ibahanga amaso mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2025, Nel Ngabo yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe n’umusizi Essy Williamz. Yatanzweho ibitekerezo na benshi bavuze ko bari mu rukundo, abandi bagaragaza ko gukina urukundo n’uyu mukobwa byatuma imiziki y’uyu musore yumvikana cyane.

Ariko kandi Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda, ko ari inshuti n’uyu mukobwa ndetse ko badakunda. Ariel Wayz we aherutse kubwira Isibo Tv, ko urukundo rwe na Juno Kizigenza rwari urw’ukuri, n’ubwo abantu batekerezaga ko kwari ukubeshya.

Uyu mukobwa yumvikanishije ko atubakiye umuziki we ku kinyoma, ahubwo yari yatangiye paji nshya mu buzima bwe.

Mu myaka yashize, ubwamamare bwabaga ishingiro ku mpano, imbaraga, n'ubuhanga bw’umuhanzi.

Uburyo bwakoreshejwe bwari ubuhanzi bwimbitse, imirimo ikomeye n’ishyaka ryiyubashye. Uyu munsi, ariko, hari impungenge ku cyerekezo imyidagaduro irimo kuganamo—aho ibirangaza biruta ibihangano, n’icyitwa "Showbiz" gisigaye kirushije imbaraga "Talent."

Ubwamamare bushingiye ku kinyoma

Hari abahanzi batakibona ko ubuhanga bwabo ari bwo buzabahesha igikundiro, ahubwo bagahitamo kwiyubakira izina binyuze mu gukoresha amahugu, ibikorwa by’amanyanga n’imyitwarire irangaza rubanda.

Bamwe bashyira hanze ibihuha by’uko bagiye gukora ibidasanzwe (nk’ibitaramo by’ibihumbi, gukorana n’ibihangange byo hanze), nyamara byose biba ari amayeri yo kwigarurira ibitekerezo by’abafana.

Bamwe bagura ibitekerezo, abakurikira (followers) cyangwa bakishyura ngo indirimbo zabo zifatwe nk’izamamaye, nyamara mu by’ukuri nta gaciro bifite.

Hari abahanzi bahisemo uburyo bwo gutukana, gukoresha imvugo mbi cyangwa gusebanya kugira ngo bavugwe. Byagiye bibaho mu myidagaduro aho bamwe batangira intambara zishingiye ku ntambara za baringa.

Uribuka urukundo rwa Shaddyboo na Producer Yeweeh? Byarangiye gute- Buri umwe yasubije mugenzi we yifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse agaragaza ko habayeho gutakaza igihe.

Hari aho Shaddyboo yagize ati “Ati “Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.

“Ariko kandi n’ikindi gihe n’undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w’abana babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.”

Producer Yeweeh abwira InyaRwanda ati ““Reka ngerageze kubisobanuraho gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka, akanirirwa akwandikira ‘message z’urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.”

Uyu musore yavuze ko nta mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo amafoto n’amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.

Yavuze ko nta mafaranga yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.

Avuga ati “Ese namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri ‘Social Media’ akuvuga neza kuriya yabikoze, agakora ‘Posts’, tukagaragara ahantu hatandukanye turi kumwe n’urukundo rwinshi, n’ibindi byinshi.”

“Niyo mwaba mwaravuganye amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.”

Ahazaza h'imyidagaduro hatangiye kwitaza ubuhanga bufatiye ku mpano

Nubwo ibirangaza byafashe umwanya munini, impano z’ukuri ntizizimira burundu. Abahanzi bafite ubuhanga butavangiye n'ubwitange baracyahari, ariko ntibahabwa umwanya ungana n'uw'abakoresha uburyo bw’amanyanga.

Abafana batangiye guhinduka! Ubu abenshi barasaba umuziki ufite ireme, aho gukurikira abahanzi bazwi gusa kubera amahugu.

Imbuga nkoranyambaga na serivisi zo gusakaza umuziki zatangiye gukumira ibikorwa by’uburiganya, bigatuma impano y'ukuri yigaragaza. Ibi uzabibona umunsi uzatwara indirimo y’uyu muhanzi ukayiyitirira ukayishyira ku rubuga rwa Youtube cyangwa se ahandi.

Zimwe mu nyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko mu gihe isi y’imyidagaduro igenda ihinduka, abahanzi bafite amahitamo abiri:

-Kugendera ku buhanga n’umurava – Bahanga ibihangano bifite ireme, bagakora umurimo ukwiye mu buryo burambye.

-Gukomeza inzira y'uburyarya – Ariko bigira iherezo kuko abafana batinda bakamenya ukuri.

Ubwamamare butajyanye n’impano n’ubuhanga burangira bugusenyutse. Icyo abahanzi bagombye kwitaho si ugushaka amayeri yo kumenyekana by’ako kanya, ahubwo ni ugushyira imbere ubunyamwuga n’imbaraga mu mwuga wabo.

Mu gihe imyidagaduro irimo guhinduka, abantu batangiye kongera gusaba umuziki n’ubuhanzi bufite ireme, ibyo bikaba ari amahirwe ku bafite impano nyazo.

Umuraperi Dany Nanone aherutse kubwira InyaRwanda, ko ubwo Kendrick Lamar yahuraga n’abaraperi bo mu Rwanda mu 2023, yababwiye ko kubakira umuziki ku kinyoma no gushaka kubaho nk’abandi atari byo bituma umuhanzi akomera ku Isi.

Yabahaye ingero z’uburyo yatangiye umuziki ashaka kwigana Jay-Z na Nas, ariko umunsi yimye, nibwo yabaye igitangaza ku Isi.

Adele na John Legend ni bamwe mu bahanzi bavuze by'umwihariko ku ngaruka zo gukoresha ikinyoma mu muziki.

Adele yagaragaje akamaro ko kuba inyangamugayo no gukoresha impano ye mu buryo bw'umwimerere. Yigeze kuvuga ati: "Fame is not real, so how am I supposed to write a real record for anyone to enjoy if I’m living a very fake life?"

Ayo magambo ya Adele asobanuye ko ubwamamare (fame) atari ikintu cy'ukuri, kandi ntiyashobora gukora umuziki ufite agaciro ku bantu niba ubuzima bwe ari ubwo kubeshya cyangwa gukurikira ibintu bitari ukuri.

Mu yandi magambo, avuga ko kugira ubwamamare bwuzuye ibinyoma byagira ingaruka ku buryo abasha gukora ibihangano by'ukuri kandi byumvikana ku bantu. 

Ibi byerekana ko Adele ashyira imbere ukuri n'ubunyangamugayo mu muziki we, kandi ko atemera gukoresha amayeri cyangwa ikinyoma kugira ngo agere ku bwamamare.   

Mu Ukwakira 2024, nibwo Regis yatangaje ko yatandukanye na Micky nyuma y'igihe bari mu rukundo


Micky amaze iminsi agaragaza ko yasubiye mu rukundo na Regis, kandi byubakiye ku mushinga wa filime bahuriyeho


Aisha Inkindi yari yagaragaje ko yishimiye kwambikwa impeta na Mucoma

Amafoto ya Inkindi Aisha na Mucoma yaciye ibintu, bimenyekana ko uyu muhanzi ari guteguza indirimbo nshya

Killaman amaze iminsi mu biganiro byubakiye ku kumvikanisha yakennye- Ku rubuga rwa X hari abavuga ko iki ari ikinyoma, kuko adakwiriye kujya mu itangazamakuru avuga uburyo ageze habi




Nel Ngabo yasohoye amafoto yatumye bamwe batekereza ko ari mu rukundo n'iyi nkumi- Yavuze ko ari inshuti bisanzwe, kandi bamaranye imyaka itanu

Shaddyboo yumvikanye mu majwi avuga ko Producer Yeweeh yamwambuye amafaranga bari bumvikanye kugirango bakine ko bakundana- Ibi byatumye Yeweeh avugwa cyane mu itangazamakuru, cyo kimwe na Shaddyboo kandi atari ukuri



Ariel Wayz aherutse gutangaza ko yakundaga bya nyabyo Juno Kizigenza n'ubwo baje gushwana

BYAGENZE GUTE NGO KILLAMAN ATAKE UBUKENE? KANDA HANO UBASHE KUMVA UBUSESENGUZI

">

KILLAMAN AHERUTSE GUTANGAZA KO YAHUYE N'IGIHOMBO MURI FILIME NYUMA Y'UKO ASIGIYE UBUYOBOZI BAMWE MU BO BAKORANA

">

PRODUCER YEWEEH YINJIYE MU MUZIKI KU MUGARAGARO NYUMA YO KUVUGWA MU RUKUNDO NA SHADDYBOO

">

NEL NGABO YASOHOYE INDIRIMBO 'BEST FRIEND' AYIHEREKERESHA AMAFOTO ARI KUMWE N'INKUMI

">
UBWAMAMARE BWUBAKIYE KU KINYOMA BWIGARAGAJE CYANE MU NDIRIMBO 'BAMBE'

">

MICKY YONGEYE GUHURIRA MURI FILIME NA REGIS NYUMA Y'AMEZI ARENGA 5 BADACANA UWAKA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND