RURA
Kigali

Abantu barenga 404 bishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Isirayeli zagabye muri Gaza

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/03/2025 17:49
0


Abantu barenga 404 biciwe mu gitero cyagabwe n’ingabo za Isiraheri abandi 562 barakomereka, mu gitondo cyo ku wa kabiri. Mu bitero bikaze byagabwe n’indege za gisirikare za Isirayeli byibasiye imijyi inyuranye yo muri Gaza harimo Khan Younis na Rafah, nk’uko byemejwe na minisiteri y’ubuzima ya Gaza.



Ibi bitero bibaye nyuma y’uko ibiganiro byo kongera igihe k’ihagarikwa ry’intambara no gutanga agahenge k'intamabara hagati ya Hamas na Isirayeli bidakunze. Maze ingabo za Isirayeli zitangaza ko zifashe icyemezo cyo gusubukura ibitero "bigamije kurwanya iterabwoba rya Hamas" muri Gaza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, ryavuze ko "Isirayeli izakomeza gukoresha imbaraga za gisirikare zikomeye " kugeza Hamas yemeye kurekura abari barashimuswe, ndetse ikanubahiriza ibyo guverinoma ya Isirayeli ivuga ko ari "amasezerano yo kongera agahenge ku ntambara" nk'uko tubikesha 'Aljazeera.com'.

Ibi bibaye nyuma y’aho Hamas ishinje Isirayeli kugaba ibitero bigambiriye "kwica abaturage b’inzira karengane," ndetse Hamas ivuga ko abahuza b’ibiganiro mpuzamahanga bagomba kwirengera ingaruka zibyo ishinja Isirayeli harimo "kwica no kutubahiriza amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara."

Isirayeli yavuze ko abasirikare bayo barimo kugaba ibitero bifite intego yo gutahura no kubohoza abaturage bayo bafashwe bugwate, bagera kuri 59 bakiri muri Gaza, ndetse abandi 24 bakekwa ko bashobora kuba bakiri bazima abandi bapfuye 'BBC'. 

Imiryango y’abo bafashwe bugwate ikomeje gushyira igitutu kuri guverinoma ya Netanyahu, ivuga ko "yirengagije gutabara aba baturage".

Ibihugu birimo Irani, Misiri, Ubumwe bw’Uburayi ndetse na Jordan byamaganye ibyo bitero, bivuga ko "Isirayeli yarengereye amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara" kandi bikaba byongeye guhonyora amategeko mpuzamahanga y’ubutabera. 

Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi yasabye impande zombi guhita zihagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro.

Mu gihe ibitero bikomeje kwiyongera, abaturage ba Gaza bakomeje guhunga berekeza mu bice babwiwe n’ingabo za Isirayeli ko batekanye, harimo Khan Younis no mu majyaruguru y’umugi wa Gaza. 

Ariko benshi bagaragaza impungenge z’uko "nta hantu hasigaye hizewe" muri iyi ntara imaze igihe mu ntambara ikaze.

Ibi bitero bibaye nyuma y’uko ibiganiro byo kongera igihe k’ihagarikwa ry’intambara no gutanga agahenge k'intamabara hagati ya Hamas na Isirayeli bidakunze aho byaguyemwo abaturage barenga 400 abandi barnga 562 barakomereka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND