Umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, arwariye mu Bitaro bya Kabutare i Huye.
Umukecuru Mukanemeye Madeleine, Azwiho kuba umufana w’ibihe byose wa
Mukura VS, n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi, aho yabigaragaje kubwo
kudasiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Mukura VS, Gatera
Edmond, avuga ko uyu mukecuru yajyanywe mu bitaro.
Gatera Edmond. Yagize ati: “Ararwaye.
Arwariye mu Bitaro bya Kabutare. Bamujyanye mu bitaro ejo hashize,”
“N’ubwo tumenya igikenewe, tureba niba ikipe ibamo umunsi ku munsi hari
icyo yamufasha. Mukura VS ni umuryango kandi asanzwe ari umu-sportif, ni
umukunzi w’Ikipe y’Igihugu.”
Mukanemeye wihebeye ikipe ya Mukura n'ikipe y'igihugu Amavubi ararwaye
Mukanemeye uri kumwe na Hakim Sahabo ni umukunzi ukomeye w'Amavubi
Ubwo abakinnyi b'Amavubi bari basiye Mukanemeye iwe mu rugo
TANGA IGITECYEREZO