RURA
Kigali

Mama Mukura umufana ukomeye wa Mukura n’Amavubi arwariye mu bitaro bya Kabutare

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/03/2025 14:21
0


Umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, arwariye mu Bitaro bya Kabutare i Huye.



Umukecuru Mukanemeye Madeleine, Azwiho kuba umufana w’ibihe byose wa Mukura VS, n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi, aho yabigaragaje kubwo kudasiba umukino n’umwe aya makipe yakiniye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Mukura VS, Gatera Edmond, avuga ko uyu mukecuru yajyanywe mu bitaro.

Gatera Edmond. Yagize ati: “Ararwaye. Arwariye mu Bitaro bya Kabutare. Bamujyanye mu bitaro ejo hashize,”

“N’ubwo tumenya igikenewe, tureba niba ikipe ibamo umunsi ku munsi hari icyo yamufasha. Mukura VS ni umuryango kandi asanzwe ari umu-sportif, ni umukunzi w’Ikipe y’Igihugu.”

Mukanemeye wihebeye ikipe ya Mukura n'ikipe y'igihugu Amavubi ararwaye


Mukanemeye uri kumwe na Hakim Sahabo ni umukunzi ukomeye w'Amavubi


Ubwo abakinnyi b'Amavubi bari basiye Mukanemeye iwe mu rugo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND