RURA
Kigali

Imyambarire iba ikosha: Uko ‘Red Carpet’ yahindutse urubuga rwo kumurika imideli mu bitaramo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/03/2025 18:38
0


Hashize imyaka myinshi tapi itukura (Red Carpet) ikoreshwa mu bitaramo bikomeye, ndetse yagiye imenyekana nk'urubuga rwa mbere rwo kumurikiraho imyambarire ihenze kandi ibereye ijisho, aho abayitambukaho baharanira kugaragaza uburanga n'ubushobozi bwabo mu bijyanye n’imyambarire.



Imwe mu mafoto akomeye umuntu abika kure, harimo iyo afotorwa atambuka ku itapi itukura (Red Carpet) ikunda gutambukwaho n’abakomeye mu myanya ya Politiki cyangwa se ibyamamare bitandukanye. Ariko ushobora kuba umaze igihe wibaza inkomoko yayon’impamvu iba ari umutuku aho kuba irindi bara.

Akenshi iyo hakirwa abakomeye mu gihugu runaka cyane cyane abakuru b’ibihugu, usanga hifashishwa tapi itukura (Tapis rouge/ red carped). Mu birori bikomeye cyane cyane itangwa ry’ibihembo mu muziki, sinema n’ahandi hahurira ibyamamare, babanza gutambuka kuri tapi itukura,… Kuba hakoreshwa iyi tapi itukura si ibintu byaje kubw’impanuka kuko bifite inkomoko mu myaka ibihumbi yashize.

Kuva mu birori by’imyidagaduro, amasabukuru, ndetse no ku marushanwa akomeye nka Cannes Film Festival, Oscars, na Met Gala, Red Carpet imaze kwiharira igice kiinini mu gisata cy'imideli, aho abakomeye bose bakora uko bashoboye bakahatambukana umucyo mu bijyanye n'imyambarire.

Red Carpet nk'urubuga rw’imideli


Mu bitaramo bikomeye byo ku rwego rw’isi, Red Carpet ni ikintu kirenze ibirori gusa; ni ahantu abahanzi, abakinnyi ba filime, ndetse n’abandi banyacyubahiro bagaragariza ibihangano by’imyambarire bigezweho. Ni ahantu basigaye berekanira imyenda mishya kandi yihariye, itandukanye n'iyo abantu basanzwe babamenyereyeho, kugira ngo bashimangire ubudahangarwa bwabo mu myambarire. Ibi bituma abitabira ibi bitaramo bahinduka "abanyamideli" mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n'agashya baserukanye.

Ibyamamare byifashisha itapi itukura nk'urubuga rwo kwamamarizaho


Benshi mu banyamideli, abahanzi ndetse n'abakinnyi ba filime, bakoresha Red Carpet nk’urubuga rwo kugaragaza ibikorwa byabo, ariko kandi n’urubuga rwo gukangurira abantu kugira umuco wo kwambara neza. Urugero ni nk'abitabira ibirori bya Met Gala cyangwa Oscar, aho uwahageze wese ahabwa umwanya wo kugaragaza imyambarire ye yaba igaragaza umuco, amateka, ndetse n'uburyo abantu bamenya kwambara neza. Aha, iyi tapi iba yateguwe ihinduka urubuga rwo guhanga udushya, aho abafite impano mu myambarire bayifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Umwanya wo kwigaragaza ku bahanzi n'abakinnyi ba filime


Ku ruhande rw’abahanzi ndetse n’abakinnyi ba filime, gukandagira kuri 'Red Carpet' bisobanura ibirenze gusa kwerekana imyambaro yabo myiza. Ni umwanya wo kumenyekanisha izina ryabo mu buryo bw’umwihariko, no kugaragaza aho bageze mu mwuga wabo. Ni uburyo butaziguye bwo kubaka umwirondoro no kugaragaza ibyo buri wese ashoboye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Abahanzi, abakinnyi ba filime, ndetse n'abandi bantu bazwi mu isi y'imyidagaduro, bakoresha Red Carpet nk’urubuga rwo gukusanya ibitekerezo no guhanga udushya mu myambarire. Binyuze mu gutegura imyambarire ikozwe mu buryo bugezweho, abatambuka kuri iyi tapi bagaragaza ko batari ku rwego ruciriritse bakambara imyenda ihenze cyane.


Ibi bitaramo bikomeye byaba ibyo ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga byerekanye uburyo 'Red Carpet' yahindutse urubuga rwihariye rw’imideli, aho abantu barushaho kwerekana ubuhanga mu myambarire no gukoresha urwo rubuga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo. Aha abantu ntibahamurikira imyambaro myiza kandi ihenze gusa, ahubwo banerekana ibyo bashoboye mu buryo bw’ubuhanzi, bakongera kubaka izina mu ruhando rw’imyidagaduro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND