Ubuyobozi bwa Chorale Choeur International ibarizwamo abaririmbyi bo muri korali zitandukanye, bwatangaje ko butanyuzwe no gutaha bataririmbye mu gitaramo ‘Inka’ cy’Itorero Inyamibwa kandi barakoranye n’abo imyitozo mu bihe bitandukanye, bagahabwa n’igihe cyo kuririmba bakitegura.
Abaririmbyi b’iyi korali bari muri Kigali Conference and Exhibition Village ahanzwi nka Camp Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 bitegura kuririmba mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa, ariko birangira batashye bataririmbye.
Ni igitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro, gisozwa saa yine n’igice z’ijoro. Ni nyuma y’uko ababyinnyi b’iri torero bigaragaje mu gihe cy’amasaha arenga abiri, ndetse bagaha umwanya abarimo Nkurunziza ‘Maji Maji, umusizi Rugaba ndetse na Umutore Gakondo bagataramira abantu.
Mu gihe aba bari ku rubyiniro, abaririmbyi ba Chorale Choeur International bari hanze bategereje ko bahabwa umwanya bagasusurutsa abantu ariko barinze bataha bataririmbye.
Umuyobozi wa Choeur International, Dr Aristote yabwiye InyaRwanda ko kwitegura kuririmba mu gitaramo cy’itorero Inyamibwa byaturutse ku biganiro impande zombi zagiranye, kandi byabaye nyuma y’igitaramo bari bakoze cyo kwizihiza umunsi wa ‘Saint Valentin’.
Ati “Urumva ko byadusabye imbaraga nyinshi no kwitanga bidasanzwe, kuko twari tuvuye mu gitaramo cya ‘Saint- Valentin’.
Yavuze ko bigitangira babwiwe ko bazaririmba mu gihe kingana n’iminota 90’, bumva ko bishobora kuzabagora ariko bashyiraho imyitozo idasanzwe kugirango bazabashe guhuza neza n’igihe bari bahawe.
Ati “Batubwiraga ko tuzaririmba igice cy’isaha n’igice, bishobora kuzagabanyuka cyangwa se bikiyongera, ntawamenya.”
Aristote yavuze ko banakoranye imyiteguro n’Itorero Inyamibwa, ndetse banafashe amashusho bahamagarira abantu kuzitabira iki gitaramo.
Ati “Twari twiteguye kuririmba muri iki gitaramo nk’ibisanzwe. Ku wa Kane twagiye muri ‘sound check’ ntibyakunda, kubera ko hari ibintu byarimo byubaka, dutaha tudakoze. Ababashije gukora ‘sound check’ ni bariya bavuzaga ingoma n’abandi bantu bacye.”
Yavuze ko nyuma yo gutaha, babwiwe ko bazakora indi ‘sound check’ ku munsi w’igitaramo (Ku wa Gatandatu) kandi yarabaye igenda neza. Ariko kandi avuga ko nyuma yo gusoza, babwiwe ko iminota bari bahawe yavuye kuri 90’ igera kuri 30’.
Ati “Twaravuze tuti ntakibazo. Kuko twashakaga kuririmba kandi iminota 30 uramutse uri gukora ikintu waba werekanye icyo ushoboye n’iyo byaba ari umunota umwe waba werekanye icyo ushoboye, turavuga tuti ntakibazo. Ubwo rero ‘sound check’ twarayikoze, irarangira.”
Uyu muyobozi yavuze ko bakimara gusuzuma ibyuma, babwiwe ko aribo bazaririmba mbere y’abandi mu gutangiza iki gitaramo ariko siko byagenze.
Yasobanuye ko mbere y’igitaramo, bongeye kubwirwa ko baririmba iminota 20’ ivuye kuri 30’ bari babwiwe nyuma y’uko basoje ‘Sound check’ ya nyuma.
Dr Aristote yavuze ko igitaramo gitangiye bategereje ko bahabwa umwanya baraheba, nyuma babwirwa ko baririmba nyuma y’igice cya mbere cy’umukino, ariko barategereza baraheba.
Ati “Igice cya mbere cyararangiye, baratubwira bati ntabwo muririmba. Uretse, ko ntabwo ari twe twenyine tutaririmbye, numvise ko hari n’abandi bahanzi bari kuririmba batashye bataririmbye.”
“Kutaririmba rero, ntekereza ko byatewe n’umwanya, cyangwa se n’abantu bashobora kutumvikana kubera ibintu bimwe na bimwe, bakavuga bati ibi tubireke.”
Abajijwe niba hari igihombo cy’amafaranga bahuye nacyo kubera kutaririmba muri iki gitaramo, Dr Aristote yumvikanishije ko “mu kuririmba haba harimo n’ubwitange bwinshi cyane, ariko amafaranga yo aba arimo menshi cyane.”
Yavuze ko hari byinshi bashoyemo amafaranga, birimo nk’imyiteguro bakoze nyuma yo kumenya ko bazaririmba iminota 90’ bigahinduka ku munota wa nyuma. Ndetse, anabara igihombo ku bikoresho bakeneye nk’imyambaro, ingendo bakoze bajya muri ‘sound check’ n’ibindi.
Dr Aristote yavuze ko batishimiye uburyo byagenze, kuko iyo ubuyobozi bw’Inyamibwa bubamenyesha kare batari kugera muri Camp Kigali.
Ati “Icyo si cyo kibazo, buriya iyo baza kutubwira kare nko ku wa Gatanu bakatubwira ko tutaririmba, ntacyo byari kuba bidutwaye. Kuko kuhagera ugataha utaririmbye kandi wambaye imyambaro, birababaje.”
Ubwo yasozaga iki gitaramo, Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yiseguye kuri Choeur International kubera umwanya wabaye muto ntibabasha kuririmba.
Choeur International yari yahamagariye abantu kuzitabira iki
gitaramo ‘Inka’ cya Inyamibwa
Itorero Inyamibwa ryakoze igitaramo gikomeye bise ‘Inka’
cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandtau tariki 15 Weruwe 2025
Inyamibwa ryakoze iki gitaramo imbere y’ibihumbi by’abantu
ndetse hari n’ababuze aho kwicara
Choeur International ibarizwamo abaririmbyi bo muri korali
zitandukanye cyane cyane muri Kiliziya Gatolika
TANGA IGITECYEREZO