RURA
Kigali
19.3°C
20:55:24
March 17, 2025

Justin Theroux yashatse undi mugore nyuma y'imyaka 7 atandukanye na Jennifer Aniston udakozwa ibyo kubyara

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/03/2025 9:45
0


Nyuma y’urukundo rutavugwagaho rumwe, Justin Theroux na Nicole Brydon Bloom bashyingiranywe mu birori bibereye ijisho. Aba bakinnyi ba filime b’ibirangirire bakoze ubukwe bw’agahebuzo bwabereye ku mucanga imbere y’inshuti n’imiryango.



Justin Theroux, w’imyaka 53, uzwi muri filime 'Beetlejuice Beetlejuice,' na Nicole Brydon Bloom w’imyaka 30, wamamaye muri 'The Gilded Age,' bamaze gusezerana nk'umugabo n'umugore, nyuma y'imyaka 7 Justin atandukanye na Jennifer Aniston udakozwa ibyo kubyara.

Nk'uko bigaragara mu mafoto, Justin na Nicole bagaragaye bishimye, babyina ku mucanga bameranye neza, mu myambaro myiza cyane y'ubukwe.

Urukundo rwabo rwatangiye mu ibanga

Bwa mbere, Justin Theroux na Nicole Brydon batangiye kuvugwaho urukundo muri Gashyantare 2023, ubwo bagaragaye bari kumwe mu birori bya Netflix. Nyuma y’amezi make, muri Kanama 2023, bagaragaye basomana ku munsi w’isabukuru y’urukundo rwabo, bikomeza gushimangira ukuri kw'ibihuha byavugwaga.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura, kugeza ubwo muri Kanama 2024, Theroux yambitse impeta Bloom ubwo bari mu Butaliyani. Yamutereye ivi amwambika impeta yihariye iri mu bwoko bwa diyama.

Nubwo aba bombi batakundaga gushyira urukundo rwabo ku karubanda, muri Gicurasi 2023, Theroux yabwiye ikinyamakuru Equire ko yifuza ko noneho urukundo rwe rumenyekana byose bikajya ahabona.

Yakomeje agira ati: "Kuba narabaye mu rukundo ruri ku karubanda byari byiza, ariko kuba ndi mu rukundo rutavugwa cyane byarushijeho kunyongerera ibyishimo."

Ibyo wamenya ku mugore we wa mbere


Jennifer Aniston wahoze ari umugore wa  Justin, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavutse ku wa 11 Gashyantare [afite imyaka 54] mu gace kitwa Sherman Oaks mu Mujyi wa Los Angeles, California.

Yashakanye na Brad Pitt mu 2000 bamarana imyaka itanu, batandukana mu 2005. Nyuma mu 2015 yashakanye na Justin Theroux batandukanye mu 2017.

Muri sinema azwi muri filime zakunzwe nka “The Good Girl”, “Bruce tout-puissant”, “Marley et Moi”, “La Rupture”, “Le Mytho”, “Comment tuer son boss ?”, “Les Miller”, “Une famille en herbe”, “Cake”, ‘‘Friends’’ yahuriyemo na Matthew Perry uheruka kwitaba Imana, “Murder Mystery”, “Moments within Moments’’ n’izindi.

Justin Theroux na Nicole Brydon bamaze gushyingiranwa nk'umugabo n'umugore

Bakoreye ubukwe ku mucanga

Justin amaze imyaka irindwi atandukanye na Jennifer Aniston udakozwa ibyo kubyara 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND