Tariki 17 Werurwe ni umunsi wa 75 w’uyu mwaka usigaje indi 291 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka:
1805: Napoleon
wari Perezida wa Repubulika y’u Butaliyani, yahindutse Umwami w’ubwami bw’u
Butaliyani.
1941: Muri
Washington D.C., inzu y’ubugeni y’igihugu yafunguwe ku mugaragaro na Perezida
Franklin D. Roosevelt.
1958: Leta
Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ku mugaragaro satellite ya Vanguard 1.
1969: Golda
Meir yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel.
1985: Richard
Ramirez bakunze kwita Night Stalker wari umwicanyi kabuhariwe, bwa mbere yica
yishe babiri abiciye i Los Angeles no muri Californie.
1963: Ku
musozi wa Agung wo ku Kirwa cya Bali hapfiriye abantu 11.000.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1979: Sharman
Joshi, umukinnyi wa filime w’Umuhinde.
1986: Miles
Kane, umuririmbyi w’Umwongereza.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
180: Marcus
Aurelius, Umwami w’Abami w’u Bwongereza.
2006: Bob
Blue, umuririmbyi w’Umunyamerika akaba n’umwanditsi.
2010: Alex
Chilton, umucuranzi w’Umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO