RURA
Kigali

Nigeria: Umukobwa yaciye inoti maze ayikoresha ataka inzara ze

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/03/2025 8:36
0


Umukobwa w'umunya-Nijeriya yateje impagarara n'impaka zikomeye nyuma yo gusohora amashusho ari guca inoti ya 1,000 cy'ama Naira angana na 903.39 y'amafaranga y'u Rwanda maze akayakoresha ataka inzara ze.




Aya mashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yerekana uyu mukobwa akoresheje umukasi akatagura inoti mo uduce twinshi, maze akagenda afata uduce twayo akatwomeka ku nzara agamije gutaka inzara ze nk'uko tubikesha gistreel.com.

Iki gikorwa kitavuzweho rumwe cyateje impaka zidasanzwe, aho Abanyanijeriya benshi basabye komisiyo ishinzwe ubukungu n’imari (EFCC) yakora ibishoboka byose kugira ngo ikemure iki kibazo ngo kuko ibi ari ugutesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ndetse ko ari ubwibone budasanzwe.

Itegeko rya Banki Nkuru ya Nijeriya (CBN) riteganya ko gusuzugura cyangwa gufata nabi Naira (ifaranga) ari icyaha gihanwa n'amategeko. N'ubwo iri tegeko rihari, ibibazo byo gukoresha nabi ifaranga no kuritesha agaciro bikomeje kuvugwa no kwiyongera. 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze cyane icyo gikorwa bavuga ko atari igikorwa cyiza ngo kuko ibihe igihugu kirimo bikomeye atari icyo kwangiza amafaranga ngo barashaka ubwiza. Ni mu gihe kandi bakomeje gusaba leta gukurikirana uyu mukobwa maze agahanwa.

Kugeza ubu inzego za Leta nta kuntu ziratangaza Kuri iki kibazo, mu gihe abaturage bo bakomeje gusabira ibihano bitandukanye uyu mukobwa. 

Yaciye inoti maze ayikoresha ataka inzara ze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND