RURA
Kigali

Nibwo bwishe u Rwanda - Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza u Bubiligi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:16/03/2025 12:39
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihangiriza u Bubiligi bushinja u Rwanda guteza intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko inkomoko y'ibyo byose ari bwo.



Kuri iki Cyumweru Tariki 16 Werurwe 2025, Perezida Kagame yatangiye gahunda yo kwegera abaturage hirya no hino mu gihugu aho yahereye mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyebereye muri BK Arena.

Ni mu ntego ye ndetse n'iya FPR-Inkotanyi muri rusange aho umuturage akwiye kuba ku isonga, akaba ari muri uwo mujyo Umukuru w'Igihugu yegera abaturage hanyuma bakaganira.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yongeye kuvuga ku binyoma u Bubiligi bushinja u Rwanda guteza intambara mu Burasirazuba bwa Congo ndetse avuga ku ngamba ruherutse gufata.

Perezida Kagame avuga ko u Bubiligi buri kwiruka amahanga yose busabira u Rwanda ibihano, ari bwo bwishe u Rwanda mu myaka 30 ishize ndetse n'ubu bushaka kugaruka kubica (Mu gutuma u Rwanda rudatera imbere barufatira, banarusabira ibihano bidindiza ubukungu bwarwo.)

Yagize ati "U Bubiligi bwishe u Rwanda, bwica Abanyarwanda muri iyi myaka 30, bukajya butugarukaho abasigaye bukongera bukabica."

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutazigera rucogora kwihanangiriza u Bubiligi.

Ati "Twarabihanangirije kuva kera, turaza no kubihanangiriza ubu ngubu."

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutigeze ruteza intambara muri Congo ahubwo icyo abayiteye bifuzaga, nicyo u Rwanda ruri kurwana nacyo.

Ati "Iyi ntambara ntabwo ari iy'u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye ahubwo icyo abayitangiye bashakaga, nicyo turwana nacyo."


Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza u Bubiligi bwifuza gusenya u Rwanda birengagije ibyo bakoze mu myaka 30 ishize 


Abaturage benshi bitabiriye ibirori byo kuganira n'Umukuru w'Igihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND