RURA
Kigali

Nigeria: Umwarimu yatawe muri yombi azira kwica bunyamaswa umwana we

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/03/2025 15:15
0


Polisi yo muri Leta ya Jigawa yataye muri yombi Musa Wada, umwarimu w’imyaka 45, ukurikiranyweho kwica umunyeshuri akaba n'umuhugu we w’imyaka 14 witwa Bashir Adamu.



Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko Wada yishe umwana we w’umuhungu amuziza kutitabira amasomo, nyuma amutemagura umutwe anakata igitsina cye mu rwego rwo kuyobya uburari, ngo abantu bakeke ko yishwe n’abarozi.

Umuvugizi wa Polisi ya Jigawa, SP Lawan Shiisu, yavuze ko Wada yafatiwe mu mudugudu wa Jikas-Dabaja, mu karere ka Gwaram, tariki ya 13 Werurwe 2025, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi, Wada yemeye icyaha, avuga ko "yamuhannye bikomeye kugeza apfuye, hanyuma akamwica urw’agashinyaguro kugira ngo agaragaze ko ari ubwicanyi bwakozwe n’abakora imihango ya gipfumu".

Umurambo wa Bashir Adamu wabonetse ku wa 12 Werurwe, aho wasanzwe ku muhanda, utagira umutwe n’igitsina, wamaze gutangira kwangirika. Abashinzwe iperereza baje gusanga umutwe n’ibice by’igitsina byari byaragiye guhambwa mu murima wa Wada nk'uko tubikesha Torizone.com.

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje, kandi uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha, azashyikirizwa inkiko. SP Shiisu yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku byaha nk’ibi kugira ngo bitangirwe hakiri kare.

Iki kibazo kije gikurikira ibyago bikomeye muri Jigawa, birimo impanuka y'imodoka itwara Lisansi yishe abarenga 90, abandi 50 bajyanwa mu bitaro, ndetse n’ibindi byaha bikomeje kwibasira aka karere ko muri Nigeria






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND