Abaturage baturutse hirya no hino by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali babukereye bahurira muri BK Arena, aho bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, mu gikorwa cyasusurukijwe n'abarimo Butera Knowless na King James.
Ni gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kwegera abaturage ibaye bwa mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2. Iki gikorwa, ni kimwe mu bihuza Umukuru w'Igihugu n'Abanyarwanda ariko by'umwihariko yabasanze aho bari.
Baganira ku iterambere n'ubuzima bw'Igihugu muri rusange, bakamugezaho bimwe mu bibazo n'ibyifuzo by'ibyo babona bibakwiriye, bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa.
Abahanzi batandukanye n’abahanga mu kuvanga imiziki bari kubafasha gususuruka mu ndirimbo zitaka u Rwanda n’ibyiza rumaze kugeraho mu iterambere, n'byo Abanyarwanda bishimira ko bamaze kugeraho bari ku isonga, bafashijwe n’ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Abahanzi King James na Butera Knowless basusurukije ibihumbi by’abaturage bari muri BK Arena bategereje kwakira Perezida Paul Kagame. Ni mu gihe abandi bahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Nel Ngabo, Platin P, Tom Close n'umugore we, Tricia, itsinda rya Buringuni na Burikantu n'abandi.
Usibye abahanzi, hari n'abanyarwenya ndetse n'abakinnyi ba filime bitabiriye iki gikorwa barimo Clapton Kibonge, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), Fally Merci, Kadudu n'aba-DJs barimo DJ Ira wanahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, DJ Sonia n'abandi.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n'abanyamakuru bakomeye mu Rwanda, barimo Anita Pendo, Rucine Patrick n'abandi.
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda by’umwihariko abarenga 8000 bahuriye muri BK Arena, avuga ko yari yifuje guhura n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ari benshi, bagahurira i Gahanga ariko ntibyakunda kubera imvura.
Ati “Nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira abantu hamwe, ibihumbi 300, ibihumbi 400 ngo hanyuma banyagirwe n’imvura gusa tubure n’umwanya wo kuganira. Ni yo mpamvu twahisemo guhamagara bake n’abandi bahagarariye uturere, ndibwira ko ibyo tuganirira aha na bo biri bubagereho.”
Perezida Kagame yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ryagizwemo uruhare n’Abanyarwanda bose kandi ari ko bikwiye gukomeza kumera.
Ati “Ibyo byose navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere mu buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane n’abandi bose dukorana. Ni ko bikwiye kumera, ni ko bikwiye gukomeza ndetse bikaba byanarushaho.”
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali banyuzwe no kuganira n’Umukuru w’Igihugu ndetse no kumushimira ibyo amaze kubagezaho ariko bafite n’ibyo bifuza kumusaba.
Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda kure, akarugeza ku iterambere rishingiye ku mibereho myiza, ibikorwaremezo birimo imihanda, amasoko, amashuri n'amavuriro.
Mu mafoto, ihere ijisho ibyishimo by'abaganiriye na Perezida Kagame muri BK Arena:
Ibyishimo byari byose ubwo Perezida Kagame yasesekaraga muri BK Arena
Abanya-Kigali bari babukereye
Tom Close n'umugore we, Tricia bitabiriye
Abahanzi barimo Nel Ngabo na Platini P bari bahari
Butera Knowless yatanze ibyishimo bisendereye
King James na we yasusurukije imbaga y'ibihumbi by'abantu bari bateraniye muri BK Arena
Umunyarwenya Clapton Kibonge ntiyahatanzwe
Uyu mubyeyi yongeye gutungurana aza yabucyereye
Abitabiriye babanje gucinya umudiho bayobowe na Knowless na King James
DJ Ira yasabye ubwenegihugu arabuhabwa
Urubyiruko rwaserutse mu myambara igaragaza ko bari kumwe na Perezida Kagame
Abari bafite ibibazo batashye basubijwe
Byari ibyishimo gusa gusa
TANGA IGITECYEREZO