RURA
Kigali

Kubohoza Kursk ni ingingo y'ingenzi kuri Perezida Putin

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/03/2025 13:52
0


Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko kugarura intara ya Kursk mu maboko ya Moscou ari intego idasubirwaho.



Putin aherutse kubivuga ku wa Gatatu  tariki ya 12 Werurwe 2025, mu ruzinduko yagiriye ku rugamba hafi y’intara ya Kursk. Aho yari yambaye umwambaro wa gisirikare, ari kumwe n’abakuru b’ingabo ze, ubwo yahabwaga raporo ku ntambwe ingabo z’u Burusiya zimaze gutera.

Nyuma y’ako gitero gitunguranye ingabo za Ukraine zagabye muri Kanama 2024, zikigarurira igice cya Kursk, igisirikare cy’u Burusiya cyamaze amezi arindwi gisubiza inyuma abo barwanyi, kibambura ibice byari bimaze gufatwa harimo n’uturere tw’ingenzi nka Sudzha.

Iyi ntara ya Kursk ubu Ukraine isigaye igenzura 1/3, ifite umwihariko mu mateka n’ubukungu bw’u Burusiya. Ni akarere kazwiho ubutare bwinshi cyane, bukaba igice cy’ingenzi cy’ubukungu bw’igihugu.

Kubera ubusugire bw’iki cyanya n’ahantu giherereye hafi ya Moscou, kugitera byafashwe nko gusiga icyasha ingabo z’u Burusiya, ari na byo byatumye Putin yiyemeza kwisubiza iki gice vuba na bwangu.

Kursk kandi ifite amateka akomeye kuva ku Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, aho habereye imwe mu zikomeye mu 1943. Kuba Ukraine yarashoboye kugaba igitero no gufata igice cy’iyi ntara, byatumye Putin ahaguruka, atangaza ko intambara imaze kugera ku rwego rwo “kurwanya iterabwoba” aho abasirikare ba Ukraine bafashwe mpiri batari gufatwa nk’ifungwa z’intambara.

Nubwo Ukraine yari ifite intego zo gushyira igitutu kuri Moscou, kuyibuza gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Ukraine no gukura ingabo zayo muri Donbas, ibi byose ntibyagezweho. U Burusiya bwifashishije iki gihe mu gutegura igitero gishya gishobora no kwerekeza ku ntara ya Sumy ya Ukraine nk’uko tubikesha BBC.

Kubohoza Kursk  nk’uko abasesenguzi babibona, ni ikimenyetso cy’uko u Burusiya butarashobora kwihanganira igihombo cy’ubutaka, ndetse bitanga impamvu yo gukomeza kwifashisha intwaro zikomeye mu rwego rwo kwirinda

Intara ya Kursk igizwe ahanini  n'ikibaya, ibintu byoroheye ingabo za Ukraine kuhigarurira n'ubwo u Burusiya bumaze kwisubiza abarenga 70%Ingabo za Ukraine zirimo kurwana no gusubira inyuma zirinda ko zatakaza abasirikare benshi

Intara ya Kursk yabereyemo imirwano ikaze mu gihe cy'intambara ya Kabiri y'Isi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND