Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore yamaze kugera i Kigali mu rugendo rugamije kwitegura igitaramo cye azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye” yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.
Lionel usanzwe ubarizwa mu Bubiligi yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ari kumwe n’umugore we ndetse n’umwana babyaranye.
Ni gacye Lionel Sentore yagiye agaragaza mu itangazamakuru iby’umuryango we, ndetse ntiyashimye ko itangazamakuru rifata amashusho umuryango. Azanye umugore we i Kigali n’umwana we, mu gihe abantu baherukaga inkuru z’urugo rwe n’umukinnyi wa filime wamamaye nka ‘Bijoux’ muri filime ‘Bamenya’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko agenzwa no kumurika Album ye no kongera gusabana n’inshuti ze. Ati “Ni igitaramo turi gutegura neza cyane, ariko si igitaramo kinini cyane, gusa ni ugura n’abakunzi banjye, nkabasogongeza Album yanjye, ubundi nkabataramira.”
Uyu mugabo yavuze ko Album ye iriho indirimbo 12, ndetse bifashe igihe cy’umwaka umwe kugirango ibe irangiye. Kuri Album ye yakoranyeho n’abahanzi barimo Elysee Bigirimana, Mike Kayihura ndetse na Angel basanzwe bubakanye ubushuti.
Yavuze ko igitaramo cye kizaba tariki 27 Werurwe 2025, ndetse kizabera kuri Atelier du Vin, kandi yitezeho azifatanya n’abandi bahanzi. Lionel Sentore yavuze ko kwitirira Album ye indirimbo ‘Uwangabiye’ bituruka mu kuba yarahinduye amateka ye.
Ati “Ni indirimbo ifite aho yankuye, ndetse n’aho yangejeje, kandi ni indirimbo nkunda, nkeka ko n’abanyarwanda bayikunze, nkaba mbashimira cyane.”
Lionel Sentore yavuze ikorwa ry’iyi Album ryamutwaye
amafaranga menshi ‘n’ubwo ntahita ntangaza umubare w’abafana’. Yavuze ko hari
indirimbo zimwe azakorera amashusho i Kigali mbere y’uko asubira mu Bubiligi,
zizaba zigize iyi Album.
Album ye iriho indirimbo 12 zirimo ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Uwangabiye’ ari nayo yitiriye Album, ‘Hobe’, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Ntaramanye’, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuye umutima’ ndetse na ‘Haguruka ugende’.
Lionel Sentore usanzwe ubarizwa mu Itorero Ingangare, avuga ko gukorana na Mike Kayihura kuri Album ari kimwe mu byo yifuzaga mu buzima bwe. Kuko yari amaze igihe ategura indirimbo yashakaga ko bakorana, kandi ko bagihura yahise abyumva vuba.
Ati “Gukorana na Mike Kayihura byaranshimishije kuko nabimusabye mwumvisha indirimbo nshaka ko dukorana nawe iramunyura dufatanya kuyinoza. Byari mu bintu byanshimishije, dore ko ari mu bahanga dufite mu Rwanda.”
Kuri iyi Album kandi yakoranye n’umuhanzikazi uri kuzamuka neza witwa Angela. Yanakoranye na Boule Mpanya, umuhanzi wabigize umwuga ndetse w’umuhanga ufite ibihangano hanze, kandi yagiye akorana n’abahanzi benshi bakomeye.
Lionel Sentore ati “Nanjye akaba ari umwe mu bo nifuje ko twakorana indirimbo. Kuko nawe yagerageje kumva ibihangano byanjye biramunyura.”
Yanifashishije kandi kuri Album Elyse, uri mu bahanzi bakomeye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi ushyize imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Sentore ati “Nawe twakoranye indirimbo nziza cyane ya Gospel, narayimwumvishije arayikunda cyane. Mu by’ukuri ndifuza ko Abanyarwanda bose aho batuye bazisanga muri iyi Album nabateguriye pe.!
Sentore asobanura ko indirimbo ‘Uwangabiye’ yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase ‘kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n’ibihangano bya gakondo’.
Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.
Ati “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.”
Akomeza ati “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.”
Ku kibuga cy'indege, Lionel Sentore yakiriwe n'abarimo Didier Kananura, usanzwe ari umujyanama w'umuhanzi Muyango Jean Marie
Lionel Sentore yakiriwe kandi n'umwe mu bana bo mu muryango we ubwo yari ageze i Kigali
Lionel Sentore yamaze kugera i Kigali aho agiye kumurikira Album ye iriho indirimbo 12
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWANGABIYE' YA LIONEL SENTORE
TANGA IGITECYEREZO