Umurwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, washyizwe ku mwanya wa gatatu mu mijyi 10 ya mbere yo guturamo muri Afurika.
Afurika ni umugabane utandukanye n'indi yose, ugizwe n'ibihugu 54, amoko ibihumbi n'ibihumbi, indimi zitabarika, umuco utandukanye, amateka yihariye ndetse n'iterambere ridasanzwe.
Nk'uko byatangajwe na Business Empires Africa, urutonde rw'imijyi 10 myiza yo guturamo muri Afurika rwashyizwe ahagaragara, rushingiye ku mateka yihariye, igiciro cy'ubuzima, ibikorwaremezo, serivisi zitandukanye ndetse n'ibikorwa by'imyidagaduro.
Umurwa mukuru wa Afurika y'Epfo, Cape Town ni wo waje ku mwanya wa mbere. Uyu mujyi uzwiho kugira imiterere karemano iteye ubwuzu, ibibaya, inyanja, inzuzi, amashyamba n'ubusitani bwihariye. Ni ho habarizwa Table Mountain ndetse na Cape Peninsula.bizwi ku isi hose.
Nubwo Cape Town ifite ubuzima buhenze ugereranyije n'ahandi, umuntu umwe ashobora kuhaba neza akoresha hagati ya £770-£1100 ku kwezi. Uyu mujyi kandi ufite serivisi z'ubuvuzi zo ku rwego mpuzamahanga, amashuri mpuzamahanga, imihanda myiza n'uburyo bwiza bwo gutwara abantu.
Ku mwanya wa kabiri haje Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya. Uyu mujyi uzwiho kwakira ba mukerarugendo benshi baba bashaka gusura pariki z'inyamaswa.
Nairobi kandi ni umujyi w'ubucuruzi ukomeye, ufite abakabakaba miliyoni 4.7. Imibereho ihagaze ku gipimo cyo hagati, aho umuntu ashobora kubaho neza ku mushahara w'ari hagati ya £620-£927 ku kwezi.
Ku mwanya wa gatatu haje Kigali, Umurwa mukuru w'u Rwanda, uzwiho kugira isuku idasanzwe no n'umutekano usesuye. Kigali igaragaramo imihanda migari, n'ibiti byiza byongerera umujyi ubwiza budasanzwe. Ifite kandi uburyo bwiza bwo gutwara abantu ndetse na serivisi z'ubuvuzi zizewe. Umuntu ashobora gutura neza i Kigali afite hagati ya £540-£770 ku kwezi.
Mu yindi mijyi yaje kuri uru rutonde harimo uwa Johannesburg muri Afurika y'Epfo (ku mwanya wa 6), umujyi uzwiho kugira ubuvuzi bugezweho n'amashuri mpuzamahanga. Umushahara wa £625-£1,000 ku kwezi urahagije kugira ngo umuntu abone imibereho myiza muri uyu mujyi.
Uru rutonde rwasojwe n'umurwa mukuru wa Namibia, Windhoek, umujyi ufite ahantu hihariye hubatswe mu buryo bwiganjemo imiterere y'abadage. Windhoek ifite serivisi nziza z'ubuvuzi ndetse n'imihanda myiza, aho umuntu ashobora gutura neza ahembwa hagati ya £620-£925 ku kwezi.m
Dore imijyi 10 myiza yo guturamo muri Afurika:
1. Cape Town, Afurika y'Epfo
2. Nairobi, Kenya
3. Kigali, Rwanda
4. Accra, Ghana
5. Dar es Salaam, Tanzania
6. Johannesburg, Afurika y'Epfo
7. Lagos, Nigeria
8. Addis Ababa, Ethiopia
9. Tunis, Tunisia
10. Windhoek, Namibia
Kigali yaje ku mwanya wa gatatu mu mijyi myiza yo guturamo muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO