RURA
Kigali

Aloys Habi uri kubarizwa mu Bushinwa yashyize hanze indirimbo nshya yise "Musomere Inzandiko"

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/03/2025 21:56
0


Aloys Habi, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Mbitse Inyandiko", akomeje gutanga ubutumwa bwiza bw’ihumure ku batuye isi aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Musomere Inzandiko".



Mu kiganiro na InyaRwanda, Aloys Habi yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaje ubwo yari mu nzozi. Ati: “Iyi ndirimbo yaje ndi mu nzozi ndota ndirimba hari nka saa 04:00 za mu gitondo bwenda gucya gusa naririmbaga chorus yayo gusa ibindi bitero nabyongeyeho nyuma.”


Iyi ndirimbo “Musomere Inzandiko" itanga ubutumwa bukomeye ku muntu umaze igihe kinini ari mu bihe bikomeye, imubwira gukomera no kwibuka indahiro y’Imana ko itazongera kurimbuza isi umwuzure. Nk’uko abivuga mu ndirimbo ye ati: “Ntabwo Imana izongera kubarimbuza umwuzure, ahubwo izabakomera.”

Aloys Habi kandi asaba abakunzi be gushyigikira iyi ndirimbo, bakayigeza kure ariko cyane cyane bakita ku magambo n’ubutumwa bwiza buyigize. 

Ashishikariza abantu bose kuyumva no kurushaho kumusengera. Yagize ati: “Imana izamwiyereka, kandi umuntu wese uzizerera muri iyi ndirimbo azasenge abwire Imana ati nibutse indahiro yawe.”

Uyu musore wavutse atavuga, Imana ikamukorera igitangaza akavuga, arasaba abahanzi bagenzi be ubufatanye no kumufasha kwamamaza ubu butumwa bwiza, kugirango abantu benshi bagire impinduka nziza mu buzima bwabo. 

Aloys Habi, umuramyi akaba n'umusizi, yamamaye mu ndirimbo "Mbitse Inyandiko" yatumbagije izina rye. Kuri ubu ari kubarizwa mu Bushinwa ku mpamvu ze bwite. Yasabiye umugisha buri muntu uzumva iyi ndirimbo ye nshya akanayisangiza abandi.


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND