Ku Isi hari amahoteli azwi cyane kubera amateka akomeye n'inkuru ziteye ubwoba. Akurura abashyitsi benshi bashaka kumenya ibyahabereye no guhura n’amayobera.
Hoteli ziteye ubwoba ku Isi zifite amateka atangaje ndetse bivugwa ko habamo n’imyuka idasanzwe nubwo ntawabyemeza, zimwe zikurura abashyitsi bashaka guhura n’ibikorwa by’amayobera baba barumvise cyangwa abifuza kumenya amateka akomeye yahabereye.
Aba bashyitsi bakunda gusura izi hoteli bakunda gutanga amakuru atandukanye aho bamwe bemeza ibivugwa abandi bakavuga ko ntabyo bumvise cyangwa ngo babone, yaba amajwi adasanzwe, imyuka mibi, ndetse n’ibindi bikorwa by’amayobera.
Amateka y’izi hoteli akubiyemo inkuru z’ubwicanyi, imibereho mibi, n’ibindi bikorwa bitavugwaho rumwe, bityo bigatuma abakerarugendo barushaho kugira amatsiko bakazisura mu buryo bwihariye.
10. Hotel Monte Vista – Flagstaff, Arizona, USA
Hotel Monte Vista ni imwe mu mahoteli akomeye muri Arizona, ifite amateka akomeye y’amayobera ndetse havugwa n’imyuka itavugwaho rumwe yasekibi .
Yashinzwe mu 1927 na E.E. Dutton, ikaba ikunze kuvugwaho ibikorwa by’amayobera n’amajwi adasanzwe akunda kumvikana mu byumba no mu nkingi zayo. Abashyitsi benshi batanga ubuhamya bw'ibihe bidasanzwe bahagiriye, bituma ikomeza kuba icyamamare mu gutera abantu ubwoba.
Hotel Monte Vista iherereye muri Arizona muri USA
9. Hotel Cecil – Los Angeles, California, USA
Hotel Cecil ni imwe mu ma Hoteli afite amateka akomeye y’ubwoba ku Isi, ikaba izwi cyane kubera inkuru z’ubwicanyi bwagiye buyibereyemo ndetse hakavugwa ko haba imyuka ya sekibi kubera abantu bagiye bahapfira bikaba bimwe mu bitera ubwoba abahasura.
Mu mateka yayo, hamenyekanye cyane ni urupfu rwa Elisa Lam mu 2013, aho umurambo we wabonetse mu itanki y’amazi yo kuri hoteli nyuma yo kubura mu gihe kingana n’icyumweru.
Iri sanganya ryakurikiwe n’inkuru nyinshi z’abatangabuhamya bavugaga ko bumvaga amajwi atangaje mu nyubako, bigatuma iyi hoteli ikomeza kuba icyamamare mu bakunda inkuru z’ubwoba n’amayobera. Yashinzwe mu 1924 ishinzwe na William Banks Hnner.
Hotel Cecil iherereye muri USA imwe mu zitera abantu ubwoba bavuga ko haba imyuka mibi n'ibishushanyo byihinduranya
8. Chateau Marmont – Los Angeles, California, USA
Chateau Marmont, iherereye i Los Angeles muri California, USA, yashinzwe mu 1929 na Fred Horowitz. Iyi hoteli y’ibyamamare izwi cyane ku mateka akomeye arimo inkuru z’ubwicanyi ndetse n’ibikorwa by’imyuka itavugwaho rumwe.
Kuba ahantu h'ibikorwa bidasanzwe no kuba icyicaro cy’inkuru zidasanzwe, bituma ikomeza kuba icyamamare mu bakunda kumenya amateka akomeye ateye ubwoba
Chateau Marmont iherereye muri USA iyi yigeze ku gwamo umuhanzi witwa John Belushi azize ibiyobyabwenge
7. Parador de Jaén – Jaén, Espagne
Parador de Jaén, iherereye mu mujyi wa Jaén muri Espagne, yashinzwe mu 1565 n'Umwami Ferdinand n'umwamikazi Queen Isabella. Iyi hoteli y’amateka yihariye izwi cyane ku mirwano ikaze y’abasirikare baharwaniye mu kinyejana cya 16.
Abashyitsi batandukanye bakunze gutangaza ko babona ibishushanyo bihindagurika ku nkuta, bikomeza gutera ubwoba no guhangayikisha abakunda gusura ahantu hafite amateka akomeye.
Parador de jaen iherereye muri Espagne
6. Queen Mary Hotel – Long Beach, California, USA
Queen Mary Hotel, iherereye mu mujyi wa Long Beach muri California, USA, yashinzwe mu 1936 na sosiyete ya Cunard Line. Iyi hoteli yahoze ari ubwato bw’intambara bwakoreshejwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, nyuma ihindurwa hoteli ikomeye izwi ku isi hose.
Izwiho kuba ahantu h’inkuru zidasanzwe, aho abashyitsi batandukanye bavuga ko bumva amajwi atangaje ndetse n’ibikorwa by’imyuka by’abahoze ari abarwanyi b’icyo gihe.
Oueen Mary Hotel iyi yahoze ari umwato mu ntambara ya kabiri y'Isi
5. Poveglia Island Hotel – Venice, u Butaliyani
Poveglia Island Hotel, iherereye muri Venice mu Butaliyani, yashinzwe mu 1793 na Leta y’iki gihugu. Iyi hoteli izwi cyane ku mateka ateye ubwoba bitewe n'ibikorwa by'ubwicanyi bivugwa ko byagiye bihabera.
Mbere yo kuba hoteli, yari ikigo cyakira abarwayi ba malaria mu kinyejana cya 18, nyuma ihindurwa ikigo cyita ku barwayi bo mu mutwe mu myaka ya 1920.
Amateka akomeye y’iyi hoteli akomeza kuyigira ahantu h’amayobera akurura abashaka kumenya ibyayo.
Poveglia ihererye mu Butariyani yahoze ari ikigo cy'ubuvuzi
4. Aokigahara Hotel – Fuji, Ubuyapani
Aokigahara, izwi cyane nk'Ishyamba ry’imyuka , iri hafi y’ikirunga cya Fuji mu Buyapani. Iyi hoteli, itagira tariki yihariye yashingirwaho, ifite amateka akomeye mu rwego ruteye ubwoba.
Ikomeje gukurura abantu benshi bashaka guhura n’imyuka ndetse n’abifuza kumenya amateka yayo n’ibikorwa biteye ubwoba byagiye biyiberamo.
Aokigahara ni ahantu hazwi ku rwego mpuzamahanga kubera izina ryayo rikwirakwizwa mu nkuru ziteye ubwoba n’ibikorwa by’ibimenyetso by’imyuka. Ibi byose bituma ikomeza kuba icyitegererezo ku bakunda amateka nk'aya.
Aokigahara Hoteli iherereye mu Buyapani
3. Bhangarh Fort – Rajasthan, u Buhinde
Bhangarh Fort ni hoteli iherereye mu karere ka Rajasthan mu Buhinde, yashinzwe mu 1573 na Maharaja Madho Singh I. Yashinzwe nk’umurwa w’ingabo mu rwego rwo kurinda ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Uyu munsi, Bhangarh Fort ni ahantu h’ingenzi ku bakunda amateka ateye ubwoba n’ibikorwa bidasanzwe, kubera inkuru zivuga ku myuka y’abantu bahaguye mu bihe bya kera. Iyi hoteli izwi cyane kubera amateka yayo akomeye ndetse n’ubusabane bw’abakunzi b’amateka n’abakunda inkuru nk'izi..
Ibyo bituma ikomeza gukurura ba mukerarugendo benshi bashaka kugera ku bikorwa bidasanzwe byabereye muri iyi hoteli.
Bhangarh Fort ni Hoteli iherereye mu Buhinde
2. Trans-Allegheny Lunatic Asylum – Weston, Virginia, USA
Trans-Allegheny Lunatic Asylum ni hoteli ifite amateka akomeye n'inkuru ziteye ubwoba, ikaba iherereye mu mujyi wa Weston, muri Virginia, USA. Yashinzwe mu 1858 na Leta ya Virginia, maze mbere yo kuba hoteli ikora, yari ikigo cya leta cyakira abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.
Icyo gihe, imibereho y’abarwayi yari mibi cyane, bituma ahantu haho hahabwa isura y’ubwoba n’amayobera.
Imyuka idasanzwe ivugwa muri iyi hoteli, ikomeje gukurura abashyitsi benshi bifuza gusobanukirwa n’amateka yaho akomeye n'ibigenda bivugwa ku bikorwa bidasanzwe bibera muri yo.
Trans-Allegheny Lunatic Asylum iherereye muri Viriginia muri USA
1. Stanley Hotel – Estes Park, Colorado, USA
Stanley Hotel ni imwe mu mahoteli y’akataraboneka ku Isi, izwi cyane kubera amateka akomeye n’ibikorwa by’amayobera byagiye biyiberamo.
Yashinzwe mu 1909 na F.O. Stanley, Umushoramari w'ibikoresho bya moteri, maze ikomeza kwamamara cyane bitewe n’igitabo The Shining cya Stephen King, cyahise kiyihesha izina rikomeye mu mateka ateye ubwoba.
Abantu benshi bamaze imyaka n’imyaniko bayisura bashaka kumenya ukuri ku nkuru z’imyuka n’ibikorwa bidasanzwe bivugwa ko bihabera, bikayigira ikimenyabose mu bakunda iby’amayobera n’ubwoba.
Stanley iherereye muri Colorado muri USA
Inkomoko: Conde Nast Traveler
TANGA IGITECYEREZO