RURA
Kigali

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi anamuha kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri RDF

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/03/2025 7:20
0


Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi agirwa Brigadier General ndetse ahabwa kuyobora umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda (SOF).



Ibi byatangajwe na RDF mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe. 

Col Stanislas Gashugi wazamuwe mu ntera akanagirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri RDF, asimbuye Gen Maj Ruki Karusisi wasabwe gusubira gukorera ku Biro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda mu gihe agitegereje ko ahabwa izindi nshingano.

Gashugi wahawe inshingano nshya, yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda harimo ko mu 2021 yahawe ipeti rya Colonel, akagirwa n’Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Gen Maj Ruki Karusisi yari yaragizwe umuyobozi w'umutwe udasanzwe w'Ingabo z'u Rwanda muri 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND