RURA
Kigali

Neymar yavuye mu ikipe y'Igihugu ahita asimbuzwa umukinnyi wa Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/03/2025 7:18
0


Neymar Jr yavuye mu ikipe y'Igihugu ya Brazil yitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 ahita asimbuzwa Endrick ukinira Real Madrid.



Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Brazil niryo ryatangaje aya makuru ribinyujije mu mashusho ryashyize ku mbugankoranyambaga zayo. 

Muri aya mashusho umutoza wa Brazil, Dorival JĂșnior yavuze ko Neymar yavuye mu ikipe y'Igihugu gusa ntiyavuga impamvu ariko ibinyamakuru byinshi biri kwandika ko ari ikibazo cy'imvune.

Abandi bavuye muri iyi kipe y'igihugu ni umunyezamu wa Manchester City, Ederson na myugariro wa Flamingo, Danillo.

Neymar Jr yari warahamagawe nyuma yuko n'ubundi yaherukaga kugirira mvune mu mukino ikipe ye ya Santos yarimo irakina bigatuma avamo asimbuwe ndetse na nyuma yaho agasiba undi mukino ikipe ye ya Santos yakinnyemo na Carinthians.

Uyu mukinnyi wasimbujwe Endrick ukinira Real Madrid yari asubiye mu ikipe y'Igihugu ya Brazil nyuma y'umwaka n'igice adahamagarwa bitewe n'imvune yari yarayigiriyemo ubwo bakinaga na Uruguay yatumye amara igihe kirekire adakina.

Nyuma y'ibi Neymar yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram bugira buti"Numvaga ari hafi cyane, ariko Kubwamahirwe macye , ntabwo nzashobora kwambara umwambaro iremereye ku isi kugeza ubu.

Twagize ibiganiro birebire kandi buriwese azi uko nashakaga kugaruka, ariko twemeranyije ko nta kwishira mu byago nshobora kubanza gukina byuzuyeNdashimira abantu bose bohereje ubutumwa bunkomeza".

Ikipe y'igihugu ya Brazil ifite imikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika aho izakina na Colombia tariki ya 20 ndetse ikazakina na Argentine tariki ya 25.

Neymar wavuye mu ikipe y'Igihugu kubera imvune 

Endrick wasimbuye Neymar mu ikipe y'Igihugu 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND