RURA
Kigali

Albert Einstein yavutse kuri iyi tariki! Byinshi bitangaje wamenya ku buzima bwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:14/03/2025 17:26
0


Umwe mu bahanga isi yigeze kugira, Albert Einstein yavutse kuri iyi tariki, 14 Werurwe mu mwaka wa 1879, yavukiye mu mujyi wa Ulm, Württemberg mu Budage.



Ushobora kuba ujya wumva bavuga uyu mugabo, ko yari umuhanga cyane, ndetse ukumva n’ibigwi bye nko kwegukana igihembo cya The Noble Prize mu Bugenge (Physics), n’ibindi.

Ariko hari n’ibindi byinshi bishishikaje mu mateka y’ubuzima bwe utari uzi. Dore byinshi ushobora kuba utari uzi ku buzima bwa Albert Einstein nk’uko tubikesha urubuga thefactfile.org

1. Albert Einstein yavutse ku babyeyi b’Abayahudi, se yitwaga Hermann Einstein wari umucuruzi akanaba enjeniyeri, nyina yitwaga Pauline Einstain. 

Albert Einstein. Mu bwana bwe ntago byagaragaraga ko ari umuhanga mu buryo buhambaye uretse kuba yaratsindaga imibare ku kigero cyo hejuru.


Ababyeyi ba Albert Einstain, Herman na Paukine Einstain

2. Albert yatangiye kwiga mu mashuri abanza mu ishuri Gatolika rya Mutagatifu Petero i Munich kuva afite imyaka itanu. Igihe yari afite imyaka umunani, yimuriwe mu ishuri rya Luitpild Gymnasium, ari naho yasoreje amashuri abanza n’ayisumbuye.

3. Albert, yavutse afite umutwe munini cyane, uteye nabi ku buryo ababyeyi be byabateraga ubwoba cyane bibaza niba umwana wabo ataba afite ikindi kibazo cy’ubumuga.

Nyamara ibi uko yagendaga akura byagendaga bigabanuka maze umutwe we uba nk’uw’abandi bana. Bivugwa ko ubwo Nyirakuru yamubonaga ku snhuro ya mbere yatangajwe n’umwana ubyibushye gutyo akanagira umutwe munini kuri icyo kigero.

4. Mu buto bwe yagorwaga cyane no kuvuga: Albert Einstein yavugaga adidimanga cyane bigatuma agira isoni zo kuvugira mu ruhame yanabigerageza akavuga buhoro yiyongorera, kubera kugorwa no kuvuga Albert yabanzaga gutekereza mu mutwe icyo ashaka kuvuga mbere yo kukivuga. Ababyeyi ba Albert bari baragize ubwoba bibaza jniba umwana wabo atazaba ikiragi, ariko ku myaka icyenda byaje gukira.

5. Akarangamerekezo (compass) kamubereye imbarutso yo gutekereza cyane: ku myaka 5, Albert yaje kurwara cyane maze amara igihe kinini mu buriri, se yaje kumuha akarangamerekezo (compass) mu rwego rwo kumurangaza, nyamara we yakomeje kukitegereza agatejerezaho cyane yibaza byinshi kuri ko, yibaza ukuntu urushinge rugenda, uko kerekena amerekezo, n’ibindi. Ibi byaje kumutera amatsiko menshi ashaka kumenya byinshi byisumbuyeho.

6. Nyuma y'urupfu rwe mu 1955, umuhanga witwa Thomas Harvey ari nawe wamukoreye isuzumwa (autopsy) yibye ubwonko bwa Albert mu buryo butemewe n’amategeko aho yashakaga kumenya icyihishe inyuma y’buhanga bwe, byaje no kumuviramo kwirukanwa mu kazi ndetse nyuma yakwa impamyabumenyi ye.

7. Albert yari afite impano mu muziki: nyina yakundaga umuziki cyane ndetse yarim azi gucuranga piano cyane, yagerageje cyane gukundisha umwana we umuzikimubyeyi aho Albert yatangiye kwiga umuziki yiga gucuranga violin ku myka 5 gusa. Nyamara we iki gihe cyose ntabwo yakundaga umuziki kugeza igihe yumvise Mozart bimutera gukunda umuziki indi myka yose yakurikiyeho.

8. Albert ntiyakundaga ishuri: ntiyakundaga uburyo mu ishuri bigishaga, kuko atizeraga ko umwarimu agomba kuza akabwira abanyeshuri ibntu byose maze bagafata mu mutwe. Ahubwo yizeraga ko umuntu agomba gutekereza ku giti cye n’ubwisanzure butabogama.

Ibyo wamenya kuri Albert Einstain ni byinshi cyane, ibindi wamumenyaho ni ibi:

- Yari inshuti ya Charly Chaplin (Charilo).

- Yizeraga Imana.

- Yigeze gusabwa kuba Perezida wa Israel mu 1952, nyamara muri iki gihe yakiraga ubu busabe, yari arwaye cyane ndetse ubuzima bwe buri habi bituma yanga ubu busabe.

- Yangaga amasogisi ku buryo atajyaga ayambara.

- Yakundaga kunywa itabi cyane.

- Niwe wavumbuye firigo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND