Nyuma yo kwigaragaza mu gikombe cy’u Burayi cyabaye mu mpeshyi ishize, Lamine Yamal akomeje gutangaza abareba umupira w’amaguru.
Uyu musore w’imyaka 17 yakoze amateka mashya
muri Champions League, aba umukinnyi muto kurusha abandi wabashije gutsinda
igitego no gutanga umupira wavuyemo igitego muri iri rushanwa.
Ibi yabikoze afasha FC Barcelona gutsinda
Benfica, bikayihesha itike yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza.
Muri uyu mwaka w’imikino, Yamal amaze kugira
uruhare mu bitego 28, ndetse ari hafi kugera ku ruhare rw’ibitego 60 ku rwego
rw’ikipe ye na Espagne.
Uyu mukinnyi muto akina yisanzuye cyane,
birenze uko imyaka ibigaragaza. Ibyo byagaragariye ku mupira mwiza yatanze n'uko yatsinzemo igitego kuri Benfica.
Nyuma yo gutambuka n’umupira agana mu rubuga
rw’amahina, yatanze umupira mwiza cyane uca mu bakinnyi ba Benfica, ugera kuri
Raphinha wahise awusongamo igitego.
Nyuma yaho, Yamal na we yatsinze igitego
gikomeye. Yagize umwanya ku mupaka w’urubuga rw’amahina, maze atereka umupira
mu nguni kure y’umunyezamu, atsinda igitego cyiza cyane.
Raphinha, mugenzi we bakinana muri Barcelona,
yagize ati: "Igitego
cye cyari igitangaza. Ibi byerekana uwo
Yamal ari we, ni umukinnyi w’igitangaza ufite ubuhanga
budasanzwe."
Barcelona yatsinze Benfica ibitego 3-1,
bihita biyihesha gukomeza muri ¼ cy’irangiza ku ntsinzi ya 4-1 mu mikino yombi.
Bazahura na Borussia Dortmund cyangwa Lille.
Umutoza wa Barcelona, Hansi Flick, yavuze
ati: "Lamine yari
amaze imikino itandatu n’ukwezi kurenga adatsinda, rero arishimye kuko cyari
igitego cy’ingenzi cyane kuri twe. Twese turishimye kubera we kuko ni umwana
mwiza kandi ni umukinnyi udasanzwe."
Mbere y’umukino wa kabiri wa 1/8 cya
Champions League, Owen Hargreaves yagereranyije kuzamuka kwa Yamal nk’uko Wayne
Rooney yigaragaje afite imyaka 16 akinira Everton.
Hargreaves yagize ati: "Sinigeze mbona
umukinnyi w’imyaka 17 uhamye nk’uyu. Ubundi ubona abakinnyi bato bagira ibihe
byo kwigaragaza bikazima, ariko uyu we si uko bimeze."
"Iyo nibutse igihe nabonaga Rooney, yari umunyamujinya w’inkazi,
ariko uyu mwana we ni uwo gutangarirwa! Ni we
mukinnyi w’imyaka 17 wa mbere ukomeye nabonye."
Yamal yakinnye imikino 50 ya Barcelona umwaka
ushize, none ubu amaze gukina 36 muri uyu mwaka, byerekana ko amaze kuba
umukinnyi w’ingenzi muri iyi kipe.
Ariko uwahoze akinira Liverpool n’Ubwongereza, Steve McManaman, yaburiye ko bagomba kwitonda mu kumukoresha cyane.
Ati "Bagomba kumurinda
kuko twabibonye kuri Pedri, Ansu Fati na Gavi, bose bagize imvune mbi hagati
y’imyaka 18 na 20, biza kubagiraho ingaruka zikomeye."
"Ntekereza ko ari ahantu heza kuko Barcelona imenyereye kurera abakinnyi bakiri bato, ariko impungenge zanjye ni imvune.
Nizeye ko mu mwaka
utaha ntazaba ndi kuvuga ko yagize imvune mbi kuko byabaye kuri benshi muri
Barcelona. Ni umukinnyi udakwiye kubura mu kibuga."
Impano ya Lamine Yamal ikomeje kuvugisha abanyabigwi batandukanye
Raphinha nawe yatunguwe n'impano idasanzwe ya Lamine Yamal
TANGA IGITECYEREZO