RURA
Kigali

UCL: Liverpool yahabwaga amahirwe yasezerewe, PSG na Barcelona ziboneka muri 4 zerekeje muri 1/4

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/03/2025 1:13
0


Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze Liverpool kuri penariti naho FC Barcelona itsinda Benfica zikomeza muri 1/4 cya UEFA Champions League.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe nibwo hakinwe imikino yo kwishyura ya 1/8 cya UEFA Champions League. Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Paris Saint-Germain kuri Anfield saa Yine z'ijoro.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi ahererekanya umupira ku kigero kingana ariko Liverpool ikanyuzamo ikarema uburyo imbere y'izamu binyuze ku barimo Mohamed Salah.

Ku munota wa 12 Paris Saint-Germain yaje gufungura amazamu ku mupira wari uzamukanywe na Bradley Barcola awuhindura imbere y'izamu Ibrahim Konate akora amakosa yitangira umupira Ousmane Dembélé ahita awushyira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Liverpool yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura abarimo Trent Alexander Arnold barekura amashoti yakure gusa ba myugariro ba Paris Saint-Germain bakihagararaho.

Igice cya kabiri cyaje ikipe ya Liverpool igerageza gushaka uko yakwishyura ndetse hari aho yari yabonye igitego gitsinzwe na Dominic Szoboszlai gusa umusifuzi yerekana ko hari habayemo kurarira.

Ikipe ya Liverpool yakomeje kwatsa umuriro kuri Paris Saint-Germain abarimo Luis Diaz barekura amashoti ariko Gianluigi Donnarumma bakaba ibamba.

Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Paris Saint-Germain havuyemo Bradley Barcola hajyamo Desire Doué naho ku ruhande rwa Liverpool havamo Diogo Jota na Trent Alexander Arnold wagize ikibazo cy'imvune hajyamo Darwin Nunez na Jarell Quansah.

Iminota 90 y'umukino yarangiye Paris Saint-Germain itsinze 1-0 bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera bitewe nuko umukino ubanza Liverpool nayo yari yaratsinze 1-0.

Iminota 30 y'inyongera yarangiye rubuze gica bituma hitabazwa penariti. Kuri penariti Paris Saint-Germain yatsinze 4 naho Liverpool yinjiza imwe, ihita ikomeza muri 1/4 aho izahura n'izava hagati ya Aston Villa na Club Brugge.

Indi mikino yakinwe FC Barcelona yatsinze Benfica 3-1 ihita ikomeza ku kinyuranyo cy'ibitego 4-1, FC Bayern Munich itsinda Bayer Leverkusen 2-0 iyisezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 5-0 naho Inter Milan itsinda Feyenoord 2-1 ihita iyesezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 4-1.

Liverpool yasezerewe, iri mu makipe yahabwaga amahirwe menshi yo kuzatwara Champions League y'uyu mwaka na cyane ko yari yasoje imikino y'amatsinda ariyo ihiga izindi zose n'amanota 21.

PSG yabonye itike naho Liverpool isezererwa muri Champions League yari ifitemo ijambo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND