Pologne irateganya guhugura abakorerabushake 100,000 buri mwaka kugeza mu 2027 kugira ngo yongere ubushobozi bw'igisirikare mu guhangana n'ibibazo by'umutekano.
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk, yatangaje ko iyi gahunda igamije gutegura umubare munini w’abasirikare biteguye, cyane cyane nyuma y’intambara y'u Burusiya na Ukraine yatumye hakenerwa ingamba zikomeye zo kwirinda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Tusk yavuze ko buri muntu wifuza kwitabira amahugurwa azabasha kubikora bitarenze mu 2026, nubwo iyi gahunda ari inshingano ikomeye.
Guverinoma ya Pologne imaze imyaka myinshi ishyira imbere kongera ingengo y’imari y’igisirikare, ikaba iri ku isonga mu bihugu bya NATO mu gutanga amafaranga menshi mu bya gisirikare.
Mu rwego rwo gutegura abaturage guhangana n'ibibazo bishobora kuva i Moscou, Guverinoma iherutse gushyigikira itegeko ryo guhugura abasore bose bakuze mu bya gisirikare.
Iyi gahunda izatuma habaho abasirikare b’inzego z'umurimo bafite ubumenyi bwihariye ku bijyanye no kurwana no gutwara ibinyabiziga by’umwuga, harimo n’ibinyabiziga binini.
Mu gushishikariza abaturage kwitabira aya mahugurwa, guverinoma irimo gutekereza uburyo bwo gutanga inyungu zitandukanye, zirimo n'uburenganzira bwo kubona uruhushya rwo gutwara imodoka za gisirikare no kugenerwa amahugurwa yihariye ku basanzwe bafite umwuga runaka.
Byongeye kandi, Tusk yasabye abayobozi ba guverinoma n'abakozi bayo kwitabira amahugurwa ku bushake, kugira ngo bigaragaze ko bafatanya n'abaturage mu kongera imbaraga z'igihugu.
Iyi gahunda ije mu gihe umutekano w’akarere ukomeje guhungabana, bityo Pologne ikaba ishaka kuba igihugu gifite igisirikare gikomeye kandi gihora cyiteguye.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi gahunda yo guhugura abakorerabushake 100,000 buri mwaka izafasha Pologne guhangana n’ihungabana ry’umutekano ryatewe n’intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano bishobora kubaho mu gihe kiri imbere.
TANGA IGITECYEREZO