Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu hashyizweho amabwiriza mashya ku bantu bifuza gushinga imiryango ishingiye ku myemerere.
Amabwiriza mashya RGB
yasohoye ku wa 6 Werurwe 2025 ategeka imiryango ishingiye ku myemerere kubanza
kwerekana ibyangombwa by’inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya
ikorerwamo imihango y’idini n’ibikorwa byo gusenga gusa.
Mu mabwiriza mashya
yasohowe na RGB ku wa 6 Werurwe 2025, harimo ingingo ivuga ko imiryango
ishingiye ku myemerere igomba gukora ibikorwa by’imari byose bikorwa binyuze
muri banki cyangwa mu bindi bigo by’imari byemewe mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RGB,
Dr. Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko hari amwe mu madini basuye bagasanga nta
konti agira nyamara yirirwa yakira amafaranga y’abaturage, bityo ko kubasaba
gukoresha banki bigamije kubakangurira gukorera mu mucyo.
Ati: “Harimo ikintu cyo
gukorera mu mucyo kubera impamvu nyinshi, hari impamvu ya mbere mvuga ko
ijyanye n’umuturage. Ni amafaranga yanyu muba mwatanze.”
Dr. Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa.
Ati: "Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? [...] Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?"
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kugenzura amadini ari inyungu z’abaturage kuko hashobora kubamo icyuho cy’ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.
Ati: “Umuturage ari ku isonga, ni yo mpamvu buri gihe
duhora dutekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza
imbere umuturage wacu, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku
kwemera.”
"Kuba aya mafaranga
yakiriwe, hakaba hari n'uburyo aya mafaranga akoreshwa, kuri twebwe icya
ngombwa ni uko akoreshwa mu nyungu [...] ariko nibura binyure mu mucyo."
Yongeyeho ati: “Turashaka
kumenya amafaranga idini rikoresha riyakura hehe? Ni mu cyacumi gusa? Ese
nitwaba turema ibintu bisa no gushyigikira iterabwoba ugasanga ari ho banyura
bagasenya politike y’igihugu?”
Yavuze ko bifuza
gukurikirana neza uko amadini ashyira mu bikorwa gahunda za Leta, agafatanya na
Leta guhindura umuturage mwiza haba mu mibereho myiza hubakwa amashuri,
amavuriro, gahunda zimuteza imbere ariko akanakurikiza na politike y’igihugu.
Mu bikorwa by’insengero
zose habamo igihe cyo gutura no gushimira Imana imirimo yakoreye abayoboboke,
hakaba n’abantu baba bashinzwe imirimo itandukanye ku rusengero barimo abakozi
babihemberwa n’abakorebushake.
Ubushakashatsi bwakozwe
na RGB mu 2023/2024 bugaragaza ko imiryango ishingiye ku myemerere 23,1% ari yo
ifite inyandiko zisobanura ibyo ikora, icyerekezo cyayo n’uko bizagerwaho, na
ho 76,9% bafite igenabikorwa n’ingengo y’imari byemejwe.
Bugaragaza ko imiryago
ishingiye ku myemerere 30,8% ari yo ifite abakozi bahoraho ari na bo bafite
amasezerano y’akazi, banishyurirwa ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ubwiteganyirize
bw’izabukuru.
Ubugenzuzi bwakozwe mu
2024 harebwa niba amadini n’amatorero byarubahirije amategeko yashyizweho mu
2018, bwasize hafunzwe inzu zisengerwamo zirenga 9800 harimo n’amatorero arenga
50 yambuye ubuzima gatozi, bivuze ko atemerewe gukorera mu Rwanda.
Kugeza muri Nyakanga
2024, amadini n’amatorero mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo
n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.
Dr. Doris Uwicyeza Picard yasobanuye impamvu amadini n'amatorero yasabwe gukoresha banki mu bikorwa byose by'imari
TANGA IGITECYEREZO