RURA
Kigali

Messi yitafanyije n’ababuze ababo mu mwuzure wibasiriye agace ka Bahia Blanca

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:11/03/2025 12:16
0


Lionel Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yahumurije abanya Argentina nyuma y’umwuzure ukomeye wateje akaga mu mujyi wa Bahia Blanca aho byibura abantu 16 bahitanwe n'iki cyago gikomeye.



Messi yatanze ubutumwa bwatangaje benshi mu buryo bwo kwifatanya n'abaturage b'uyu mujyi nyuma y'ibihe bikomeye babayemo.

Ku wa Gatanu, imvura yaguye amasaha umunani mu mujyi wa Bahia Blanca, uri mu majyepfo ya Buenos Aires. 

Iyo mvura nyinshi yatangiye guteza inkangu, bigaragara ko yashegeshe byinshi mu mujyi, harimo imihanda, ibiraro n'ibikorwa by'ubucuruzi.

Abaturage benshi basabwe guhunga amazu yabo nyuma y'uko amazi yari yatangiye kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Nk'uko byabaye inshuro nyinshi, Lionel Messi, umunya-Argentina ufite izina rikomeye mu mupira w'amaguru, ntiyahwemye kwereka abaturage b’igihugu cye ko yifatanyije nabo. 

Yatangaje ubutumwa bwo kwifatanya na bo mu bihe bikomeye, avuga ku rubuga rwe rwa Instagram ati: "Mu gahinda kenshi twabonye ibyabereye i Bahia Blanca. Nihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse bakomeze gukomera mu bihe bitoroshye barimo."

Ubutumwa bwa Messi bukomeza kugaragaza ko n'ubwo ari mu rwego rw'ibikorwa byo gukina, atakwibagirwa abavandimwe be. 

Ubu butumwa bw’ubwuzu bwamurikiye imbaraga zo gushyigikira abahuye n'iki kiza kandi bwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe mu gihugu.

Nk'uko bitangazwa na Minisitiri w'ubutegetsi bwa leta ya Argentina, Carlos Bianco, igihugu kirateganya gusana ibyangijwe numwuzure, kandi ibikorwa byo kubaka bizakomeza. 

Messi, nawe wagiye mu biruhuko, ashobora kugaruka mu kibuga kuwa Gatanu aho Inter Miami izakina na Cavalier mu irushanwa rya CONCACAF Champions Cup.

 

Lionel Messi yahumurije ababuriye ababo mu mwuzure wibasiye Argentia

Umwuzure uherutse kwibasira agace ka Bahia Blanca uhitana abageze kuri 16






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND